Mukanzabarushimana Marie Chantal wari ukurikiranweho icyaha cyo kwica umwana w’imyaka 5 y’amavuko witwa Akeza Rutiyomba Elsie, yahamijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge icyaha cyo kwica uyu mwana akamujugunya mu kidomoro cy’amazi.
Akeza yitabye Imana kuwa 14 Mutarama 2022, aho yari aje mu rugo rwa papa we Rutiyomba usanzwe abana na Mukanzabarushimana ariko Atari we babyaranye Akeza ahubwo yari aje muri urwo rugo ruherereye Kicukiro kugira ngo abashe gukurikira amasomo ataha hafi, kuko nyina yari amusize mu karere ka Bugesera.
Ubwo Akeza yapfaga, Mukanzabarushimana yafatanwe n’uwitwa Nirere wari umukozi wo mu rugo, gusa we amaze gutanga ubuhamya baramufungura kuko bwashinjaga nyirabuja. Ibimenyetso byose byaturutse ku bushinjacyaha ndetse no ku buhamya bwa Nirere wari umukozi bwaje buhamya ko Mukanzabarushimana ari we wishe Akeza Elsie yari abereye mukase.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Mukanzabarushimana igifungo cya burundu, n’indishyi y’akababaro ya miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda agomba guhabwa umuryango wa Rutiyomba nk’indishyi y’akababaro kandi akazava mu mitungo ya Mukanzabarushimana bwite.
UMUKERARUGENDO UKOMOKA MURI AUSTRIA YAROHAMYE MU KIVU: Umugabo witwa Robert Nenzinger w’imyaka 72, yarohamye mu kiyaga cya Kivu ari kumwe na bagenzi be 6. Byabaye kuwa gatanu tariki 28 Nyakanga 2023 mu karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Kagano, akagali ka Ninzi, umudugudu wa Gikuyu.
Mukamasabo Apolonie, umuyobozi w’akarere ka Nyamasheje, yemeje aya makuru avuga ko abakerarugendo bogeraga mu gice kiri inyuma ya paroisse ya Nyamasheke. Yabwiye Umuseke ko uriya mugabo yari mu itsinda ry’abakerarugendo 19 bafite ubwenegihugu butandukanye, baje mu Rwanda ku mpamvu z’ubufatanye bafitanye na paruwasi ya Nyamasheke na Karlau yo muri Otirishe.
UMUSAZA WO MU RUHANGO YASANZWE MU CYUMBA YAPFUYE: Umusaza witwa Ntaganda Aron w’imyaka 67 yasanzwe mu cyumba cy’nzu yabagamo yapfuye. Yari atuye mu karere ka Ruhango, Umurenge wa Bweramana, umudugudu wa Munini wo mu kagali ka Buhanda.
Mukamazimpaka Marie Grace, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Buhanda, yavuze ko uyu musaza yibanaga kuko umugore we yarwaye akajya kwivuriza I Nyanza agumayo. Yavuze ko abaturage bategereje ko abyuka ariko baraheba, mu kuzenguruka inzu basanga idirishya rifunguye basanga yapfuye.
Gusa Mukamazimpaka yavuze ko mu minsi yashize abuzukuru b’uyu musaza baje kumusura basanga ari kumwe n’undi mugore utari nyirakuru bahita bisubirirayo. Ntivuguruzwa Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bweramana yavuze ko bakimara kumenya amakuru n’inzego z’umutekano bahise bajyayo babanza guhumuriza abaturage kuko bakekaga ko umusaza yishwe.
PRODUCER JUNIOR MULTUSYSTEM YITABYE IMANA: U Rwanda n’abanyarwanda muri rusange bari mu kababaro gakomeye nyuma y’uko umuproducer ukomeye cyane, Karamuka Jean Luc wamenyekanye nka Junior Multisystem yitabye Imana.
Multi system yigaragaje cyane mu muziki nyarwanda ubwo yakoranaga n’abahanzi batandukanye barimo Urban Boyz, Jaypolly, King James n’abandi. Uyu mugabo wari ufite imyaka 30 y’amavuko yakoze impanuka muri 2018 acibwa ukuboko, byamuhinduriye ubuzima bikomeye.
ABAJURA BACUNZE PADIRI HAFI YA KILIZIYA BARAMUCUCURA: ku cyumweru tariki ya 23 Nyakanga 2023 ku isaha ya saa mbili za nimugoroba, nibwo abajura bacunze padiri wo kuri paruwasi ya Nkanka mu karere ka Rusizi ari hafi na kiliziya bamwambura ibyo yari afite byose, ariko kubw’amahirwe we ntihagira icyo bamutwara.
Padiri yatangaje ko mubyo bamwambuye harimo terefone y’akazi, amafaranga, perimi n’ibindi. Icyakora, uyu mu padiri witwa Uwiringiyimana Simon, kuwa 26 Nyakanga yatangaje ko polisi yamufashije kugarura terefone y’akazi anayishimira cyane.