Amakuru yaranze icyumweru: Umwana yimanitse mu mugozi yigana filime ya Mitsutsu, Gitifu yaguwe gitumo yiba amafaranga, Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza byoherejwe mu turere,….

Kuwa 12 Nyakanga 2023, mu mudugudu wa Kaniga, akagali ka Kaguhu, Umurenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, umwana w’imyaka 11 y’amavuko yimanitse mu mukandara arimo kwigana filime z’umunyarwenya umaze kumenyekana mu Rwanda ‘Mitsutsu’ yakinnye yiyahura, bimuviramo kubura ubuzima.

Umwe mu bana babonye nyakwigendera abikora, yavuze ko yaziritse umukandara ku giti ariko kikaza kunyerera bigatuma umukandara umukanda ijosi ahera umwuka. Umubyeyi w’uyu mwana waganiriye n’itangazamakuru yavuze ko ari ibishoboka filime zirimo kwicana no kwiyahura zagabanwa kuko ariyo ntandaro y’urupfu rw’umwana we.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Kaguhu Ishimwe Aime, yavuze ko umwana yiganaga abanyarwenya barimo ‘Mitsutsu na Nsabi’ bikamuviramo urupfu. Yagize ati “Abana bakubwira ko barimo bigana abo bita ngo niba Nsabi na Mitsutsu, ikintu baba barakoze muri izo filime [Kwiyahura], umwana akaba ari we yiganaga.

Gitifu Ishimwe yakomeje asaba ababyeyi kuba hafi y’abana babo, kuko iki cyuho cyabaye ubwo abana bari bonyine bakabura abababuza gukina imikino nk’iyo, ndetse haba amaterefone n’amatereviziyo bakababwira ko hari ibintu bagomba kureba n’ibyo batagomba kureba, kugira ngo hatazagira undi bihitana.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Ramuli Janvier avuga ko hari gukorwa iperereza kuri urwo rupfu rutunguranye. Umurambo wa nyakwigendera wahise ushyingurwa kuwa 13 Nyakanga 2023.

GITIFU YAFATIWE MU CYUHO YIBA MILIYONI 5FRW: Kuwa 12 Nyakanga 2023, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahara mu karere ka Kirehe, yatawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB ubwo yafatirwaga mu cyuho abikuza miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Amakuru avuga ko ayo mafaranga yari ayo abaturage bakusanyije kugira ngo bazagure imodoka y’umurenge. Nk’uko byatangajwe n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB, uyu mugabo witwa Mwenedata Olivier w’imyaka 42 yafatiwe mu karere ka Kirehe, Umurenge wa Kigina, umudugudu wa Nyakarambi aho yari amaze koherereza ayo mafaranga umuntu yifashishije agamije kuyobya uburari afatwa yagiye kuyabikuza.

Icyaha cyo kunyereza umutungo uyu Mwenedata akurikiranweho urukiko ruramutse rukimuhamije, yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugera kuri 5 z’amafaranga yanyereje nk’ihazabu.

IKIPE YA POLICE FC YAMAZE KUBONA ABAZUNGIRIZA MASHAMI VICENT: ikipe ya police FC yamaze gushinya amasezerano n’abatoza babiri Bisengimana Justin na Nyandwi Idrissa bazaba abungiriza. Bisengimana uzaba ari umutoza wa mbere wungirije naho Nyandwi akaba umwungiriza wa kabiri, bose bahawe amasezerano y’umwaka umwe ariko ashobora kongerwa.

Bisengimana yari umutoza wa Espoir FC y’I Rusizi mu mikino ibanza ya shampiyona, ariko baza gutandukana kubera umusaruro muke, mu gihe Nyandwi we yari umutoza wongerera abakinnyi ingufu mu ikipe ya Musanze FC, gusa amasezerano arangiye bahita bamurekura. Amakuru avuga ko Mashami Vicent umaze umwaka muri Police FC nk’umutoza mukuru amasezerano yari arangiye ariko akaba yarongejwe undi mwaka.

Inkuru Wasoma:  Amakuru yaranze icyumweru: filime ya Alliah cool yavugishije benshi kubwo kugaragaramo abakora imibonano mpuzabitsina, Rayon sports yatwaye igikombe cy’amahoro….

PAPA SAVA YAHISHUYE UKO YINJIYE MURI SINEMA KUBERA UMUJINYA WO KUTIGA UBUHANZI: Mu ijoro ryo kuwa 13 Nyakanga 2023 kuri Mundi center ahabera igitaramo cya Gen-z comedy show, Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava yari yatumiwe mu gice cy’icyo gitaramo cyiswe ‘Meet me tonight’.

Ubwo yakomozaga ku mpamvu yaretse ubwarimu akajya muri sinema, Papa sava yavuze ko kujya muri sinema yabitewe n’umujinya yagize nyuma yo kwangirwa ko ajya kwiga ubuhanzi kubera ko adafite uburambe. Yagize ati “bwa mbere mpagarika ubwarimu hari muri 2008, iki gihe nari nzi ko ngiye kujya kwiga ibijyanye n’ubuhanzi ‘Music, Drama and Dance’

“Byaje kurangira banze ko ngenda kuko ntari mbifitemo uburambe, byarambabaje kuko nari naramaze gusezera akazi numva ntacyo mfite cyo gukora, mpita ntangira inzira y’ubuhanzi, nibaza ko namazemo imyaka ibiri kandi mwabonyemo ibikorwa bikomeye.”

Yakomeje avuga ko muri 2010 aribwo yongeye gusubira mu bwarimu anyura mu bigo bitandukanye, gusa muri 2012 nibwo yaje guhabwa ikiraka mu Imbuto Foundation cyo guhimba igisigo cyo kwigisha abato ubupfura, aho avuga ko bamuhembye amafaranga menshi ashobora kuba yari guhembwa mu mezi ane mu bwarimu. Avuga ko icyo gihe aribwo yafashe umwanzuro noneho ndakuka kugeza 2015 ahita ava mu bwarimu Burundu yigira muri sinema byeruye.

IBIZAMINI BYA LETA BISOZA AMASHURI ABANZA BYOHEREJWE MU TURERE: ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) cyohereje ibizamini bisoza icyiciro cy’amashuri abanza hirya no hino mu turere kuri uyu wa 14 Nyakanga 2023, aho ibi bizamini bizatangira gukorwa kuva kuwa 17-19 Nyakanga 2023.

Ibi bizamini bisoza amashuri abanza bizakorerwa kuma site y’ibizamini 1099 ari mu bigo by’amashuri bigera kuri 3644, aho hazakora abanyeshuri 202,967 muri bo ab’igitsinagore bakaba ari 111,900 mu gihe igitsinagabo ari 91,067. Biteganijwe ko gutangiza ku mugaragaro icyo gikorwa bizabera kuri G.D Nsinda mu karere ka Rwamagana, aho bizatangizwa na minisitiri w’uburezi, hakazakorera abanyeshuri 284 bagizwe n’ab’igitsinagore 140 mu gihe igitsinagabo azaba ari 144.

Gutangiza iki gikorwa kandi muri G.S Camp Kigali bizakorwa n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe ikoranabuhanga n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, aho hazakorera abanyeshuri 445 bagizwe n’ab’igitsinagore 220 naho igitsinagabo 225.

Mu karere ka Bugesera, mu rwunge rw’amashuri Kamabuye, iki gikorwa kizatangizwa n’umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, aho hazakorera abanyeshuri bagera kuri 220, abahungu 112 naho abakobwa akaba ari 108.

Kuwa 17 Nyakanga 2023 ibizamini bitangira ni kuwa mbere, hazakorwa imibare (Mathematics) na S.S (Social and Religious Studies), kuwa 18 Nyakanga hazakorwa ikizamini cy’Ikinyarwanda na SET (Science and Elementary Technology) mu gusoza kuwa 19 Nyakanga hazakorwa ikizamini cy’icyongereza.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved