Irushanwa rya miss worls rigiye kuba ku inshuro ya 71 rikazabera mu gihugu cy’u Buhinde, rizitabirwa n’ibihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda aho miss Rwanda 2022, Nshuti Muheto Divine ari ku rutonde rw’abazitabira. Biteganijwe ko iri rushanwa rizaba hagati y’Ugushyingo n’Ukuboza 2023, rikazitabirwa n’ibihugu 130.
Ni inshuro ya 5 u Rwanda ruzaba rwitabiriye iri rushanwa igihe bizaba bikunze, kuko rwitabiriye bwa mbere mu mwaka wa 2016, hajyayo Miss Mutesi Jolly, 2017 hajyayo Miss Iradukunda Elsa wabaye miss 2017, mu mwaka wa 2017 hajyayo Iradukunda Liliane wabaye nyampinga muri uwo mwaka, 2019 hajyayo Nimwiza Meghan.
Ukora amasuku yapfiriye mu isoko rigezweho rya Musanze azize impanuka ya ascenseur:Tariki 6 Kamena 2023 mu isoko rya Kijyambere rya Musanze rizwi nka Goico Plaza, habereye impanuka ihitana umugabo wari usanzwe akora amasuku ahasiga ubuzima. Amakuru yatanzwe n’ababonye iyi mpanuka uko yagenze, avuga ko inkomoko ari uburangare bw’ushinzwe kubungabunga imikorere n’ikoreshwa rya ascenseur.
Amakuru yavuze ko uyu mukozi yakoraga amasuku muri ascenseur bari no kuyikanika icyarimwe, ibintu bidakwiriye na gato, kuko ari byo byatumye ahanuka aciye hagati yayo aca mu ruhande kugeza ubwo yakomeje guhanuka nayo igakomeza kugenda imukurikiye. Icyo gihe umuvugizi wa polisi mu ntara y’amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga yavuze ko bari gukora iperereza gusa hakaba hari n’abatawe muri yombi kubwo kubigiramo uruhare.
Hafashwe udupfunyika ibihumbi 6 tw’urumogi dutwawe mu mufuka w’ibirayi: Tariki 8 Kamena 2023, mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Kanama, akagari ka Kirerema, umudugudu wa Kirerema, polisi y’u Rwanda ifatanije n’abaturage yafashe abaturage batatu bari batwaye udupfunyika ibihumbi 6 tw’urumogi mu mufuka w’ibirayi.
Amakuru yatanzwe n’umuvugizi wa polisi mu ntara y’Uburengerazuba CIP Mucyo Rukundo, yavuze ko amakuru yatanzwe n’umuturage wababwiye ko hari abaturage batwaye imizigo kuri moto irimo ibiyibyabwenge, bagashyiraho bariyeri kugeza bafashwe, abafashwe bakaba bemeye ko urwo rumogi barukuye muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo. Yakomeje ashimira abatanze amakuru, ndetse abafashwe bashyikirijwe RIB ya Kanama.
Urupfu rwa Gisimba Damas rwashenguye benshi:Tariki 4 Kamena 2023, inkuru y’incamugongo yatashye mu banyarwanda ko Mutezintare Gisimba Damas wabaye umurinzi w’igihango yitabye Imana bitangajwe n’abo mu muryango we ko yazize uburwayi. Gisimba wari ufite imyaka 62, azwiho kugira ikigo cyamwitiriwe [Kwa Gisimba] cyarererwagamo imfubyi mu murenge wa rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, iki kigo yagihishemo abatutsi bari bagihungiyemo, abagera kuri 400 babasha kurokoka, aho yanatangaje ko abamuhungiyeho bari kwicwa ari uko na we abanje kwicwa. Tariki 6 Ugushyingo 2015, ubutwari bwe bwatumye agirwa ‘Umurinzi w’igihango’ kubera kurwana ku bari bamuhungiyeho. Tariki 10 Kamena 2023 nibwo habaye umuhango wo kumusezera bwa nyuma.