Mukamanzi Beatha wamamaye nka mama Nick muri sinema nyarwanda cyane cyane muri filime City Maid, yashimiye cyane Nyambo Jesca wamubaye hafi mu bibazo amazemo iminsi. Ni nyuma y’uko uyu mubyeyi amaze igihe ari guca mu buribwe yatewe n’impanuka y’igare ndetse kandi umuhungu we aza no gupfa azize kanseri.
Uyu mubyeyi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yasangije abamukurikira amafoto ari kumwe na Nyambo Jesca basanzwe banakinana muma filime atandukanye, maze arenzaho amagambo avuga ati “Ndagukunda mukobwa wanjye.” Nyambo, amaze kumenywa cyane muma filime agaragaramo muri iyi minsi, harimo komedi zinyura kuri shene ya Youtube ya Killaman Empire ndetse na shene ye yise Miss Nyambo.
URUPFU RWA PASITERI THEOGENE RWASHENGUYE BENSHI: Pasiteri Theogene Niyonshuti abantu benshi bakunze kwita Inzahuke, yitabye Imana. Ni amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Kamena 2023, amakuru avuga ko yakoze impanuka aturuka mu gihugu cya Uganda.
Iyi mpanuka yabaye ubwo Niyonshuti yaturukaga mu gihugu cya Uganda ari kumwe n’abashyitsi batandukanye harimo n’umuhanzi Donath ufite ubumuga bw’akaguru, abari kumwe na we ubwo yitabaga Imana akaba aribo babitangaje.
Byavuzwe ko ari bus ya Simba yabagonze bagakora impanuka ikomeye cyane, ari naho yaburiwe ubuzima. Pasiteri Theogene yamenyekanye cyane mu kubwiriza atanga ubuhamya buhumuriza abanyarwanda bose aho bari hose kubera uburyo yagaragaje imbaraga z’Imana uburyo ikura umuntu ahantu habi ikamushyira aheza, ndetse akitangaho urugero.
BUTERA KNOWLESS YASHYINGUYE MU CYUBAHIRO ABO MU MURYANGO WE BISHWE MURI JENOSIDE: Butera Knowless yashyinguye imibiri y’abantu 20 bo mu muryango we bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamagumba mu karere ka Rutsiro. Byabaye kuwa 19 Kamena 2023 aho yari yaherekejwe n’umugabo we Ishimwe Clement na nyina wabo umwe rukumbi uvukana na nyina warokotse.
Butera yatangaje ko byari ibihe bigoye kuri we ariko nanone bikaba iby’agaciro gushyingura abe mu cyubahiro. Yavuze ko abo bashyinguye barimo ababyeyi bose ba nyina, abavandimwe 8 ba nyina n’abandi. Yahamije ko hari abo ataramenya aho baguye ngo abashyingure mu cyubahiro. Abo mu muryango wa Butera bashyinguwe, bari mu mibiri 10,438 yashyinguwe mu rwibutso rwa Nyamagumba rwujujwe mu karere ka Rutsiko kuwa 18 Kamena 2023.
UMUGORE YISHE ATEMAGUYE MUKEBA WE BAPFA UMUGABO: umugore wo mu kagali ka Buhanda mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango yishe mukeba we witwa Musanabera Beatrice amutemaguye bapfa umugabo ahita atoroka, yafatiwe I Karuruma mu murenge wa Gatsata kuri uyu 18 Kamena 2023.
Ubwo abaturage batoraguraga umurambo wa nyakwigendera w’imyaka 50, bavuze ko batonganiye mu kabari ndetse no mu nzira, mu gutaha aba aribwo afata umuhoro aramutemagura asiga umurambo aho ahita atoroka. Mukangenzi Alphonsine umuyobozi w’akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuze ko Atari ngombwa ko aba bagore bitwa abakeba kuko muri bon ta n’umwe wari warasezeranye n’uwo mugabo.
Yavuze ko hari hari kwigwa uburyo yasubizwa mu karere ka Ruhango yakoreyemo icyaha akaba ariho akurikiranirwa. Yakomeje avuga ko bamenye amakuru ko uwo mugore hari umugabo bari barasezeranye ariko baratandukanda, ndetse we na nyakwigendera bakaba bavuka mu karere ka Karongi.
INKUBA YISHE UMUNTU UMWE N’IMBOGO: mu imvura yaguye mu ijoro rishyira tariki 24 Kamena 2023, inkuba yakubise umwana w’umukobwa witwa Tuyubahe w’imyaka 15 y’amavuko ahasiga ubuzima. Byabereye mu kagali ka Muhabura, Umurenge wa Nyange akarere ka Musanze.
Tuyisenge Vedaste, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyange yavuze ko inkuba yakubise uwo mwana w’umukobwa mu rukerera ahita apfa. Yavuze ko nta kindi iyo nkuba yangije muri urwo rugo uretse ko yangije Transfo y’amashanyarazi.
Iyo mvura yaguye yangije byinshi bitarabarurwa mu mirenge itandukanye yo muri ako karere, umugezi wa Mpenge na wo wuzuye amazi aturuka mu Birunga amanukana imbogo.
MUNYANTWALI ALPHONSE YATOREWE KUYOBORA FERWAFA: Munyantwali Alphonse yatorewe kuyobora FERWAFA mu myaka ibiri iri imbere. Uyu mugabo yari amaze iminsi 58 ari chairman wa Police FC, aho yiyamamaje wenyine kuri uyu mwanya. Ni amatora yabaye kuri uyu wa 24 Kamena 2023, munnteko rusange ya FERWAFA yabereye muri Lemigo Hotel.
FERWAFA yatoye abayobozi bashya nyuma y’uko komite nyobozi yari iyobowe na Nizeyimana Olivier yaseshwe kuko benshi mubari bayigize beguye hagasigara abari munsi ya 2/3 mu bafata ibyemezo. FERWAFA yari imaze iminsi isaga 39 mu nzibacyuho yari iyobowe na Habyarimana Marcel wafashwaga na Mudaheranwa Yousuf na Munyankaka Ancille.