POLISI YAKURIYE INZIRA KU MURIMA ABASHAKA KO IKIZAMINI CYA DEMARAJE KIVAHO

Buri muntu wese ugiye gukora ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga burundu, ahabwa ikizamini cyo guhagarika imodoka ahantu hahanamye, agasabwa kuyihagurutsa idasubiye inyuma na gato kandi akaza guhagarara aho bamweretse adakandagiye kuri feri, cyitwa Demaraje.

 

Icyakora iki kizamini ntabwo kivugwaho rumwe, kuko abenshi bavuga ko atari ngombwa kuko n’ubundi umunyeshuri aba ameze nk’aho yagikoze kenshi muri ‘circulation’ ndetse yewe akanagikorera ku modoka itandukanye n’iyo yakoreyeho ibindi bizamini, hakibazwa niba hari imodoka zigenewe gukorerwaho Demaraje n’izitabigenewe bakavuga ko kitari ngombwa.

 

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yavuze ko iki kizamini cya Demaraje ari ngombwa ko gikorwa bitewe n’imiterere y’igihugu cy’u Rwanda. Yatanze urugero nko kuba hari ibice bihanamye kuburyo umuntu aba agenda ahagarara iyo atwaye, bityo wenda nk’igihe hazaba hakoreshwa imodoka za automatic gusa aribwo cyavaho.

 

ACP Rutikanga yavuze ko nta tegeko rya Polisi rivuga ko iyo umunyeshuri agiye gukora ikizamini  cya demaraje agomba gukoresha imodoka nini ahubwo byose bibaho ku bwumvikane bw’umwarimu n’umunyeshuri.

 

INKURU YAVUZWEHO CYANE MURI IKI CYUMWERU: Urwego rw’Imiyoborere rwatangaje ko 75% by’abapasiteri ba ADEPR barangije amashuri abanza gusa

Ubwo umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Imiyoborere RGB, Dr Usta Kayitesi yagezaga ku Nteko rusange y’Inteko Ishinga Amategeko  raporo ku bikorwa byakozwe mu mwaka w’ingengo y’imari 2022/2023 na gahunda iteganijwe mu mwaka 2023/2024 kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2023,  yagaragaje ko ibibazo byagiye bishegesha itorero rya ADEPR bishamikiye ku bibazo by’iyubahirizwa ry’amategeko mu buryo abakozi bafatwa, n’ubushobozi bw’abapasiteri bo muri iri torero kuko 75% byabo barangije amashuri abanza gusa, mu gihe hari n’abandi batari barayarangije.

 

Icyakora yavuze ko iri torero rigifite urugendo rurerurwe rwo kuvugurura hakinjira mu mirimo abantu bafite ubushobozi cyane cyane mubyo kwiga. Yavuze ko muri 2021 ubwo bahinduraga abayobozi ngo hatangire ubuyobozi buzashyira mu bikora imiyoborere, basanze batasesa umuryango urimo abantu barenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 800 kandi bose bafite uburenganzira bwo guhitamo imyemerere, icyakora n’ubu usanga abapasiteri ba ADEPR hejuru ya 75% amashuri bize ari abanza gusa.

 

UMUNYAMAKURU MANIRAKIZA THEOGENE YAJURIRIYE IFUNGWA RY’IMINSI 30 Y’AGATEGANYO

Umunyamakuru Manirakiza Theogene washinze ikinyamakuru Ukwezi TV akurikiranweho icyaha cyo gukangisha gusebanya aho Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko aba afunzwe iminsi 30 y’agateganyo mu gihe Ubushinjacyaha bukimukurikiranye.

 

Manirakiza ntabwo yanyuzwe n’uwo mwanzuro ahita ajurira agaragaza ko akwiye gufungurwa akagira ibyo ategekwa kubahiriza aho gukurikiranwa afunze. Yagaragaje ko Urukiko rutahaye agaciro ukwiregura kwe mu gihe cy’iburanisha ndetse n’ingingo z’amategeko yisunze ntizitabweho.

 

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakiriye ubujurire bwe rwatangaje ko ruzaburanisha urubanza rwe kuwa 13 Ugushyingo 2023 saa tatu za mugitondo.

 

ABATURAGE BAFATANYE UMUSORE UDUPFUNYIKA TW’URUMOGI BARAMUKWESHEBANA MPAKA MURI YOMBI

Umusore witwa Emmanuel wo mu karere ka Rusizi ubwo yari mu murenge wa Gihundwe mu kagali ka Shagasha, yagerageje kwambura umuturage wigenderaga mu nzira, abaturage baramufata bamusatse bamusangana udupfunyika 28 tw’urumogi.

 

Ibi byabereye ahitwa mu Cyunyu hasanzwe hazwiho kubera ubwambuzi buteye ubwoba aho insoresore zitegera abantu zikabambura, uyu musore Emmanuel na we yahategeye uwitwa Ukwizigira Simeon, aza gufatwa n’uwitwa Muhawenayo Maurice afatanya n’abandi baramukweshabana kugeza bamushyikirije polisi.

 

Abaturage batanze amakuru bavuze ko Emmanuel yari asanzwe azwiho imyitwarire itari myiza kuko no mu minsi yashize ubuyobozi bwari bwaragerageje kumufata. Ngo ubwo bamufataga yagerageje gusaba ubwumvikane kugira ngo bamurekure ariko bamubera ibamba kugeza bamushyikirije polisi.

 

UMUGORE W’I MUSANZE AKURIKIRANWEHO KUBYARA UMWANA AKAMUTA MU CYOBO

Umugore w’imyaka 26 y’amavuko wo mu karere ka Musanze mu murenge wa Kimonyi ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB akurikiranweho kubyara umwana akamuta mu cyobo. Ni amakuru yamenyekanye kuwa 31 Ukwakira 2023 biturutse ku makuru yatanze n’abubatsi.

 

Abubatsi ubwo bari bageze ku kazi mu gitondo, basanze umurambo w’uruhinja kuri iyo nzu bahita batabaza ubuyobozi. Bakomeje gushaka umuntu ukekwaho ayo mahano bafata uyu mugore utuye mu kagali ka Kivumu, ubwe yiyemerera ko ari we wabyaye umwana aramuniga amujugunya mu cyobo. Amakuru aturuka mu buyobozi avuga ko uwo mugore yavuze ko atari yamubyaye uwo munsi.

 

Ngo yavuze ko yari yamubyaye kuwa 24 Ukwakira 2023, yahise ashyikirizwa RIB. Ni umugore udafite umugabo akaba afite kandi n’umwana w’imyaka 7 y’amavuko.

 

UMUNYAMAKURU NKUNDINEZA JEAN PAUL YABURANYE KU IFUNGWA N’IFUNGURWA ASABIRWA GUKURIKIRANWA AFUNZE

Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul akurikiranweho ibyaha byo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha, gukoresha ibikangisho n’icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha. Ibi byaha bivugwa ko yabikoreye ku muyoboro wa YouTube.

 

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko kumukurikirana afunze aribyo byatuma ibyaha adakomeza kubikora kandi kumuhana bikaba byabera abandi urugero. Nanone bwavuze ko ari mu rwego rwo kumurinda gutoroka ubutabera ndetse akabonekera igihe cyose akenerewe.

 

Bwagaragaje ko ibyaha byinshi mubyo yakoze ari ibyibasiraga Nyampinga wa 2016 Mutesi Jolly kuva mu mwaka wa 2022. Ku rundi ruhande, uyu munyamakuru wigenga we yavugaga ko ibyo yakoze ari amakosa y’umwuga w’itangazamakuru bityo yagakwiye kuba ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura RMC, anavuga ko yewe hari uburyo RMC yamuvugishije. Umwanzuro w’urukiko uzasomwa kuwa kabiri Tariki 7 Ugushyingo 2023.

 

UMUGABO AKURIKIRANWEHO KWICA IMBWA Y’UMUTURANYI AKAYIRYA

Umugabo witwa Mporwiki Isaac wo mu karere ka Ruhango watawe muri yombi, akurikiranweho kwica imbwa y’umuturanyi. Abaturanyi bo bavuga ko yayiriye. Uyu mugabo w’imyaka 54 y’amavuko akomoka mu karere ka Huye, atuye mu murenge wa Bweramana, akagali ka Rubona mu mudugudu wa Kirambo. Kuri ubu ariko icyaha akurikiranweho ni icyo kwica imbwa y’umuturanyi. Amakuru aravuga ko uyu mugabo afite abandi bagenzi be bafatanyije kurya iyi mbwa, kandi bakaba barya amapusi n’ibisiga.

 

UMUGORE YATWITSE UMWANA AKORESHEJE AMAZI ASHYUSHYE AMUZIZA URUFUNGUZO

Umwana ufite imyaka 16 y’amavuko arashinja umugore wamukoreshaga  kumutwika akoresheje amazi ashyushye amuziza urufunguzo rw’igipangu, ubwo umugore n’umugabo b’aho yakoraga batahaga bagasanga yasinziriye, mu kwinjira barifungurira. Ubwo bageraga mu nzu umugore yahise yinjira mu cyumba cy’uyu mwana, amubaza aho urufunguzo na rwe yagiraga ruri, ngo ubwo yari yunamye arimo kurushakisha nibwo umugore yakubise urugi ahita amumenaho amazi ashyushye.

 

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 27 Ukwakira 2023, aho uyu mwana avuga ko ubwo umugore yamaraga kumutwika bahise bajya kwiryamira we n’umugabo we, mu buribwe bwinshi agakomeza gutaka cyane umugabo abone kumujyana kwa muganga saa sita z’ijoro kandi yamutwitse saa yine. uyu mwana akomeza avuga ko bageze ku Kigo Nderabuzima bababwiye ko agomba guhabwa igitanda cyangwa akoherezwa ku bitari bikuru nyuma y’uko ahawe ubutabazi bw’ibanze.

 

Ngo umugabo yavuze ko bazamugarura bukeye, ariko kuwa 28 Ukwakira 2023 umugabo n’umugore bazinduka bigira mu kazi kabo ntibagira icyo bamufasha ngo avurwe cyangwa bamwiteho nk’umurwayi dore ko muri iyo nzu babamo bonyine. Kugira ngo bimenyekane ko yatwitswe, ni uko umugabo n’umugore baje kumwirukana, ariko ananirwa kugenda yicara ku irembo aza kubona n’abaturage ari bo babimenyesheje ubuyobozi ajyanwa ku bitaro bya Masaka.

 

Umubyeyi w’uyu mwana avuga ko yahiye cyane bikomeye kuko yahiye ku kibuno, mu ntege no ku kaguru ndetse akaba atabasha kwicara. Yasabye ko umwana we yarenganurwa ndetse akanahabwa n’ubuvuzi bukenewe. ku rundi ruhande, Muhamya Aman, umuyobozi w’umurenge wa Muyumbu yavuze ko uwo mugore yatawe muri yombi akaba ari gukurikiranwa na RIB.

 

IBITEKEREZO BYATANZWE K’UWABAYE MU KANAMA NKEMURAMPAKA KA MISS RWANDA WAVUZE KO YIFUZA KO IRUSHANWA RIHABWA ABAGORE

Murenzi Jolie ari mu bari bagize akanama Nkemurampaka muri Miss Rwanda kuva mu mwaka wa 2009 kugeza muri 2014, akaba yaravuyemo ubwo irushanwa ryari rihawe kompanyi ya Rwanda Inspiration Backup ya Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid. Murenzi yavuze ko iri rushanwa ryari rimeze neza ubwo ryari rikiri mu maboko ya Minisiteri y”umuco, akavuga ko rikimara guhabwa abikorera ryatangiye guta umurongo ryari rifite mbere aho abagabo batangiye kugira ububasha ku bakobwa bitandukanye na mbere.

 

Yavuze ko abakobwa bitabira Miss Rwanda baba bakiri bato kuburyo baba bakwiye gukurikiranwa. Yavuze ko akiri umukobwa yigeze kujya yitabira amarushanwa y’ubwiza, ati “Nzi ibibera inyuma y’amarido, abagabo bafatirana abakobwa bakaba babayobya, hari ibintu byaberaga no muri Miss Rwanda inyuma y’amarido abagabo bakaba bayobya abakobwa.”

 

Murenzi avuga ko ir rushanwa riramutse risubijwe Minisiteri y’Umuco cyangwa se rigahabwa ihuriro ry’ababyeyi b’abagore byaba byiza kurushaho ndetse rikabasha kugira umurongo nk’uwo ryari rifite mbere.

 

Igitekerezo cya Murenzi Ku mbuga Nkoranyambaga abantu bagize icyo bakivugaho uko babyumva cyane cyane abakoresha urubuga rwa X rwahoze ari Twitter. Uwitwa Nsanga Sylvie we yavuze ko ibi bintu byo kuzana ibya miss Rwanda aho kubashakira ubutabera ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorewe ari ukubaha icyubahiro gike.

 

Uwitwa Bizimana Gashema yavuze ati “Iri ni ivangura rishingiye ku gitsina, ibikorwa bihuza abagore bibe iby’abagore gusa, naho iby’abagabo bihuriremo bose? ubwo twaba tugana he? ahubwo wenda bashyiraho amategeko arigenga.”  Uwitwa Daniel yagize ati “Ibyo bitekerezo biraganisha kuzavuga ko nta mugabo wemerewe kuyobora abakobwa ngo atabahohotera, aho bigeze muri kurengera, niba muri abanyabwenge mushake imishinga yanyu, mureke gushaka uko mutwara imishinga yazanwe n’abandi mwitwaje ko muri abagore.”

 

Ibindi bitekerezo bitandukanye abantu bagaragaje kutemeranya na Murenzi, bavuga ko n’abagore ubwabo ushobora gusangamo abahohotera abo bakobwa, nko gusanga wenda ari abaryamana n’abagenzi be bahuje ibitsina cyangwa se kugira ngo asunike umukobwa akamwaka indi ruswa runaka byose n’ubundi bikaba umukobwa atabishaka.

 

Reka nkwibutse ko hashize umwaka urenga irushanwa rya Miss Rwanda rihagaritswe biturutse ku kuba ryaravuzwemo ibibazo bya ruswa ishingiye ku gitsina, aho umuyobozi waryo Ishimwe Dieuronne uzwi nka Prince Kid kuri ubu yakatiwe n’Urukiko Rukuru igifungo cy’imyaka 5 rumuhamije ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Ntucikwe n’andi makuru yaranze iki cyumweru turi gukomeza kukugezaho Live!

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved