Ni umusore ukiri muto ufite imyaka 18 y’amavuko, amazina ye yitwa Tuyisabe Augustin. Kuri uyu wa 8 Ukwakira nibwo humvikanye amakuru y’uko yagaragaye ari muzima mu rusengero, abantu batangira kuvuga ko ari inkuru z’ibinyoma, icyakora kuri ubu itangazamakuru ryamusuye.
Ikinyamakuru Jimbere dukesha iyi nkuru mu Burundi ubwo cyageraga iwabo wa Tuyisabe, uyu musore ubwo yumvaga baganira na Nyina yahise asohoka hanze, n’akanyamuneza kenshi aza asanga nyina aramuhobera cyane n’abandi bashyitsi bari baje kumureba. Umubyeyi we yitwa Bigirimana Angeline aremeza ko yashyinguye uyu mwana we afatanije n’ubuyobozi bwa komini.
Yagize ati “Uno musore wanjye yavuye hano mu rugo ajya gushaka amafaranga muri Sosumo mu ntara ya Rutana mu mwaka wa 2019. Nyuma y’umwaka agaruka atubwira ko umukoresha we yanze kumuhemba. Twamubwiye ko yasubirayo akajya kwishyuza byakwanga akagaruka agarutse.”
Mu mwaka wa 2020 nibwo uyu mubyeyi yakiriye telefone imubwira ko umwana we Tuyisabe yatwaye n’uruzi bakaba bamurobye, ari umurambo. Uyu mubyeyi yaje kujya kuri komini Itaba kugira ngo imufashe umurambo w’umuhungu we ugezwe mu rugo, ni nako byagenze kuko komini yamuhaye imodoka ndetse n’umuherekeza ari kumwe n’ibahasha irimo amafaranga 50,000fbu.
Baragiye umurambo wa Tuyisabe barawuzana, baramwoza, baramusiga, baramwambika, bashyira mu isandugu, barafunga barangije baramushyingura. Nyuma mu minsi yashize nibwo yagiye kumva abantu bamubwira ko babonye umuhungu we ku Kayogoro mu ntara ya Makamba, muri Rutana hamwe no muri Itaba aho asanzwe avuka, icyakora ngo yabanje kubura umuntu n’umwe ujya kumwereka aho ari.
Kuri uyu wa 8 Ukwakira 2023 nibwo abantu bagiye kubona babonaTuyisabe yinjiye mu rusengero rwa Methodiste Libre mur Rusange ku mutumba wa Gisikara. Abari aho nibwo bahise bahamagara iwabo kuko abamubonye bamenye nyina n’abo bavukana.
Kugeza ubu uyu musore aravuga ariko asubiza amagambo make, mu kumuganiriza bisaba kutamubaza byinshi. Nyina akomeza avuga ati “Ndanezerewe kuba Imana yongeye kunyereka agahungu nari mfite ari kamwe mu bakobwa umunani, sinumva uko nayishimira.”
Nubwo bamwe batangajwe no kubona uyu musore wazutse, hari abanyagihugu bavuga ko bibaho, bavuga ko ‘Biva ku bantu b’abarozi bica umuntu bagakora icyo bita kumurabura bakamuzura kuburyo ngo bamukoresha ibikorwa byabo mu majoro. Rero iyo ngo bahuye n’uwo banganya ubuhanga cyangwa se abo barozi bakibeshya mubyo bakoze, uwari warapfuye arongera akazuka.” SOMA IYI NKURU BIFITANYE OSANO>>>Umusore umaze igihe yarapfuye yabonetse ari muzima