Umuhanzi DJ Pius, yahishuye impamvu nyamukuru yatandukanye n’umuhanzi Amalon, umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bari bitezweho byinshi mu muziki w’iki gihe. Mu  kiganiro yagiranye na Yago Tv Show,  DJ Pius yavuze ko batandukanye nabi, ahubwo ko amasezerano y’imyaka itatu bari bafitanye yarangiye, buri wese agakomereza ku rugendo rwe.

Ku kibazo yabajijwe kijyanye n’uko Amalon kuva batandukanye atongeye kumvikana cyane mu ndirimbo zakunzwe, DJ Pius yahakanye  ibihuha bivuga ko yaba yaragambaniye Amalon cyangwa yarabujije ibihangano bye gusohoka. Yagize ati:

“Njye sinagambanira umuntu, cyane cyane uwo twakoranye imyaka itatu . Ahubwo wenda icyabaye ni ubushobozi . Hari igihe impano uba uyifite ariko nta bikoresho cyangwa imbaraga zizamura icyo ushoboye. “

 

Yakomeje agira ati:

“Twatandukanye neza, ntawe wababaye. Ahubwo naranatekerezaga ko Amalon aho yari ageze, yari gukomerezaho. Kuba atagikora cyane byaturutse ku bundi buryo, ariko si uko nabigizemo uruhare.”

 

Amalon , amazina ye nyakuru ni Amani Amalon, yamenyekanye cyane kuva mu mwaka wa 2018 ubwo yashyiraga hanze indirimbi ye ” Byakora” , yakunzwe cyane ikamuhesha kwinjira mu muziki nyarwanda nk’ufite ubuhanga n’ubutumwa. Yakurikiwe n’izindi ndirimbo zirimo:

  • Telephone
  • Impamvu
  •  Yambi
  • No one
  • May Day  ft Marina
  • Nonaha
  • Delilah

 

Uyu muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo ziganjemo urukundo , zifite amagambo yoroshye ariko akomeye zirimo amajwi asukuye n’imiririmbire ituje. Ibyo byatumye benshi bamufata nk’umwe mu bafite vocal technique nziza mu Rwanda.  Amalon yakoreraga mu nzu ya muzika ya  1K , ayayoborwaga na  DJ Pius, wamufashije kumenyekana no gutegura ibikorwa bya muzika birimo n’ibitaramo.

DJ Pius yagarutse ku kibazo abahanzi benshi bahura nabyo nyuma yo kuva mu bigo bibafasha mu muziki. Avuga ko impamvu nyamukuru atari uko baba babi cyangwa baragambaniwe , ahubwo ari uko gusohokana muri label bisaba ubushobozi bwiyongera bwo kwifasha ku giti cye. Yagize ati:

” Amalon afite impano. Ndamwemera. Ariko si inshuti yanjye bwite . Kuba atagikora cyane, si uko nabigizemo urahare. Nta n’ubwo nigize nishyura ngo indirimbo ze zitakinwa kuri radiyo. Twari tugeze aho gutandukana byari ngobwa. Njye sinari mfite ubushobozi bwo gukomeza kumufasha nka mbere.”

 

Amalon kugeza ubu aracyafite abafana benshi, n’ubwo atakibarizwa muri studio kenshi nk’uko byahoze. Hari benshi bakomeje kumusaba kugaruka mu muziki no gusohora album kuko hari ibyo yasize abyukije mu njyana ya R&B na Afropop y’u Rwanda.