Mu Karere ka Gicumbi kuri EAR Paroisse Cathedrale St Paul Byumba kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024 habereye umuhango wo gusezera kuri Nyirandama Chantal uherutse kugwa mu mpanuka y’imodoka ya Coaster yerekezaga mu Karere ka Musanze ubwo we na bagenzi be bari bitabiriye Inama y’Umuryango FPR Inkotanyi.
Iyi mpanuka yabaye ku Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2024, ibera mu Kagari ka Rwili, Umurenge wa Cyungo mu Karere ka Rulindo.