Amarira n’agahinda mu gushyingura umwana na se baguye mu mpanuka iherutse guhitana abantu 6 bo mu muryango umwe

Tariki ya 2 Nzeri 2023 nibwo imodoka yo mu bwoko bwa minibus yakoze impanuka ubwo yaturukaga I Kigali irimo umuryango wihurije hamwe bagiye gusura bene wabo mu karere ka Kamonyi. Iyi mpanuka yabereye mu murenge wa Kigali ku muhanda uva I Nyamirambo ugana Ruriba, aho yahitanye abantu batandatu.

Ubwo iyi mpanuka yabaga, yahitanye Ngirinshuti Innocent w’imyaka 43 n’umwana we w’umuhungu Mugisha Nshuti Miguel w’imyaka 5, Undoyeneza Venantia w’imyaka 42, Mpinganzima Sylivia w’imyaka 32, Alvin w’imyaka 7 na Musoni Olivier w’imyaka 11. Abantu bari muri iyi modoka bafitanye isano naho Ngirinshuti n’umuhungu we ni inshuti z’umuryango zari zaje kwifatanya na bo.

Kuri uyu wa 6 Nzeri 2023, byari amarira n’agahinda mu gusezera kuri Ngirinshuti n’umwana we Mugisha, umuhango wabereye kuri kiliziya Gaturika ya Kicukiro. Umwe mu barokotse iyi mpanuka watanze ubuhamya, yavuze ko ubwo imodoka yari igeze ahitwa Norvege aribwo imodoka yacitse amaferi irenga umuhanda, bamwe bahita bapfa aband barakomereka.

Umugore wa Ngirinshuti washyinguye umugabo n’umwana ku munsi umwe, Uwimana Nadia yavuze ko umugabo we yamubereye indashyikirwa kandi n’umwana we yamweretse urukundo kugeza gupfa. Ati “Innocent, mu myaka yose twabanye byari byiza ndagushimira ko wanyigishije kubana n’abantu. Ndamushimira ko yankunze akampindurira ubuzima n’izina agatuma nitwa mama w’abana, ndamushimira.”

Ngirinshuti ni umwe mu batangiranye n’uruganda rwa Skol, ubuyobozi bw’uru ruganda rwamushimiye ku musanzu yatanze ku iterambere ryarwo ndetse rwizeza umuryango ko ruzakomeza kuwuba hafi. Ngirinshuti n’umuhungu we Mugisha bashyinguwe mu irimbi rya Rusororo.

Inkuru Wasoma:  Buri mwaka abakobwa miliyoni 12 bashyingirwa ku gahato

Inkuru Wasoma:  Umuryango wugarijwe n’amavunja uratabarizwa

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved