Amarozi yongeye kurikoroza mu mukino Kiyovu sport yatsinzemo Entincelles FC

Amarozi yongeye guteza imvururu mu mukino w’Umunsi wa 23 wa Shampiyona Kiyovu Sports yatsinzemo Etincelles FC ibitego 2-1 kuri Stade Umuganda. Ibitego bya Kiyovu Sports byatsinzwe na Muhozi Fred ku munota wa 26 na Iradukunda Bertrand wabonye igitego cy’intsinzi ku munota wa 85 mu gihe icya Etincelles FC rukumbi cyinjijwe na Ciza Hussein ku wa 49.  Amafoto y’umugore wa The ben Uwicyeza pamella yiyogosheshe igipara yavugishije benshi bamwe bamuciraho iteka mu mvugo zikakaye

Mbere y’umukino, habayeho gushyamirana hagati y’impande zombi, urwa Etincelles FC rubuza urwa Kiyovu Sports kwinjira mu kibuga cyari kirinzwe cyane. Ubwo amakipe yombi yari asesekaye ku kibuga, umufotozi n’ufata amashusho ba Kiyovu Sports basohotse mu rwambariro bambukiranya ikibuga kabiri ngo bajye gutegura ibikoresho byabo, gusa ntiboroherwa n’abo muri Etincelles FC bababujije gukomeza.

Bataragera hagati mu ruziga rw’ikibuga, uwari ushinzwe umutekano w’ikibuga ku ruhande rwa Etincelles FC witwa Bonney yabasubijeyo ababwira ko batemerewe guca mu kibuga. Uyu Bonney yaje abasatira akora ibimenyetso ko bagomba kuzenguruka bagaca hanze ya stade. Bisa naho hari ibyo bari baziranyeho, Umutoza w’abanyezamu ba Etincelles FC, Karangwa Issa yeretse Bonney ku isaha amubwira ko amasaha yari yagenwe yo kubuza abantu guca mu kibuga yaba yarangiye, undi amubwira ko hasigaye iminota mike.

Aba bafata amashusho ba Kiyovu Sports byabaye ngombwa ko basohoka muri stade barazenguruka binjirira mu myanya y’icyubahiro gusa birangira babishyuje amafaranga ibihumbi 5 Frw barinjira. Habanje kuba ikibazo, abayobozi ba Etincelles FC baterana amagambo niba koko bakwiye kwemerera umufotozi kwinjira ku kibuga cyangwa se bamureka agafatira amafoto hejuru aho abafatira amashusho baba bahagaze. Byatwaye akanya bamwemerera ko ari bwinjire ari uko amakipe yombi yinjiye mu kibuga, umukino ugiye gutangira.

Inkuru Wasoma:  Luvumbu wahanwe na FERWAFA kudakina amezi 6, yasinye mu ikipe nshya nyuma y'ibyo Tshisekedi aheruka kumuvugaho

Mbere y’uko amakipe yombi asohoka ku rwambariro, habaye gushyamirana gushingiye ku bantu bo ku ruhande rwa Etincelles FC bashinjaga umwe mu bantu ba Kiyovu Sports kumenera amagi avanze n’umunyu mu muryango usohoka mu rwambariro. Aha habaye inama ngufi yahuje impande zombi iyoborwa na Rurangirwa Aaron wari Komoseri kuri uyu mukino.

Abakinnyi ba Etincelles FC batangiye kwishyushya bakerewe iminota ine mu gihe Kiyovu Sports yinjiye mu kibuga nyuma yabo iminota icyenda, habura iminota 30 ngo umukino utangire. Umukino watangiye nk’ibisanzwe ndetse igice cya mbere kirangira neza. Ubwo Umusifuzi wo hagati Nkinzingabo Jean Marie Vianney yavuzaga ifirimbi isoza igice cya mbere, Umunyezamu wa Etincelles FC, Kambale Arsène yasigaye yicaye mu izamu agaragaza ko agiriyemo ikibazo aza kwitabwaho n’abaganga.

Abaganga bazanye amacupa y’amazi barayamwegereza ari nako bamwitaha bamunanura amaguru. Mu gihe abaganga basohokaga mu kibuga, bahereje amacupa abiri y’amazi abana babiri bagarura imipira ngo baze kuyamena mu izamu rya Kiyovu Sports ari nako byaje kugenda. Kambale asigara yicaye mu izamu acunga abandi bakinnyi ba Kiyovu Sports ko bose binjira mu rwambariro, abonye batangiye kuva mu kibuga, afata ya mazi ayamisha mu izamu yari arimo ryari rigiye kujyamo Kimenyi Yves wa Kiyovu Sports.

Ibi byabaga ari nako abafana b’Urucaca bamuvugiriza induru. Birangiye, na we yinjiye mu rwambariro. Ubwo Kimenyi yagarukaga yinjiye mu izamu rye, abanza guhangana na ba bana bari barangije kumena amazi mu izamu rye, ababwira ko barivamo, hashize akanya igice cya kabiri kigiye gutangira, arapfukama ararusengera. Mbere y’uko igice cya kabiri gitangira, Umutoza w’abanyezamu ba Kiyovu Sports, Ndaruhutse Théogène Djabil, na we yazanye icupa ry’amazi ayamena muri iri izamu Kimenyi Yves yarimo. src: igihe

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved