U Rwanda, RDC na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byemeranyije ko amasezerano y’amahoro azasinywa muri Kamena, mu muhango uzabera muri White House imbere ya Perezida Trump, aho byitezwe ko azashyirwaho umukono na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi.
Kuri uwo munsi hazasinywa ayo masezerano y’amahoro, byitezwe ko hazahita hanasinywa n’andi ajyanye n’ubukungu hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu byombi, aho nta gihindutse hitezwe ishoramari rinini rya Amerika muri ibi bihugu byombi.
Amerika ivuga ko aya masezerano azungukira buri ruhande, kandi atange igisubizo kirambye cy’ibibazo bimaze imyaka myinshi bibangamiye Akarere.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yabwiye IGIHE ko kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Gicurasi, ariyo tariki yemejwe yo kuba buri ruhande rwatanze imbanzirizamushinga y’aya masezerano.
Ati “Yego, nibyo twumvikanyeho. Amasezerano y’ibanze kuri uyu wa Gatanu, gusinya muri Kamena muri White House.”
Ku mugoroba wo ku wa Kane, Umujyanama Mukuru wa Trump muri Afurika, Massad Boulos, yari yatangaje ko ibihugu byombi byamaze gukora akazi gakomeye ku bijyanye n’imbanzirizamushinga y’amasezerano, ko nta kabuza biza gutanga impapuro za nyuma kuri uyu wa Gatanu.
Yavuze ibi nyuma y’ibiganiro byahuje Amerika, u Rwanda, RDC na Qatar i Doha. Ku ruhande rw’u Rwanda, byari byitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubutasi, NISS, Brig Gen Jean Paul Nyirubutama na Brig Gen Patrick Karuretwa.
Nyuma y’aho izi mbanzirizamushinga zitanzwe, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yemeye ko azongera guhura na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba RDC, bakemereza hamwe imbanzirizamushinga ihuriweho y’amasezerano.
Ibyo nibirangira, hazakurikiraho gahunda yo gutegura isinywa rya nyuma. Byitezwe ko Trump azakira muri White House, Perezida w’u Rwanda n’uwa RDC, amasezerano agashyirwaho umukono.
Ni igikorwa kizaba mu mezi abiri uhereye none, ndetse mu byitezwe harimo ko hazatumirwa n’abandi bakuru b’ibihugu bagize uruhare mu rugendo rwaganishije ku gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.
Mbere y’uko amasezerano asinywa, Amerika isobanura ko impande zombi hari ibyo zigomba kuzabanza kumvikanaho. Birimo ko RDC igomba gukemura burundu ibibazo by’umutekano birimo n’ikibazo cya FDLR.
RDC kandi igomba kuzabanza kurangiza amavugurura y’imbere mu gihugu ajyanye n’imiyoborere n’uburyo bwo gusaranganya inyungu ku turere.
Ibihugu byombi bigomba kandi kuzemera ko buri kimwe hari amasezerano kigomba kugirana na Amerika ajyanye n’ubukungu.
Ku wa Gatatu w’iki Cyumweru, hashyizweho Komite igamije kugenzura uburyo izi ngingo zigomba kubahirizwa, irimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, u Bufaransa na Togo ihagarariye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Ikindi cyakozwe, ni uko ibiganiro byabaga binyuze muri gahunda ya EAC-SADC, byakuweho ahubwo bihurizwa mu mutaka wa Afurika yunze Ubumwe, bivuze ko bikorwa birangajwe imbere na Togo.