Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda, RAEB, cyatangaje ko bitarenze mu 2030, u Rwanda ruzaba ruri mu bihugu bike muri Afurika bifite uruganda rutunganya amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire.

 

 

Byavugiwe mu kiganiro n’itangazamakuru giteguza inama izwi nka ‘Nuclear Energy Innovation Summit For Africa: NESIA 2025’ izabera i Kigali, izahuza inzobere zo mu bihugu 30 higwa ku kubyaza ingufu za nucléaire umusaruro.

 

Hashize imyaka hafi irindwi u Rwanda rutangiye urugendo rwo kubyaza ingufu za nucléaire umusaruro, hagamijwe iterambere.

Mu 2018 ni bwo u Rwanda rwatangiye imikoranire n’u Burusiya igamije gushyira mu Rwanda Ikigo gikora Ubushakashatsi ku ikoreshwa ry’izi ngufu bizanageza ku ruganda rwazo rwitezweho kugira uruhare mu kongera amashanyarazi.

 

Muri Kanama 2024 u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’Ikigo cyo muri Amerika gikora ibijyanye n’izi ngufu cya ’Nano Nuclear Energy Inc’, hagamije gukorwa ikoranabuhanga rishya rizajya ryifashishwa mu kubyaza Ingufu za Nucléaire amashanyarazi.

 

Hari hashize umwaka umwe na none Guverinoma y’u Rwanda isinyanye amasezerano na Dual Fluid Energy Inc yanditswe mu Budage no muri Canada, kugira ngo ikore igerageza ku ikoranabuhanga ryaganisha ku kuba mu Rwanda hatangira gutunganyirizwa amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire.

 

Byose biganisha ku kubaka inganda nto zitunganya izi ngufu zizwi nka ‘Small Modular’ na ‘Micro Reactors’ zidakenera ubuso bunini, zigatanga umusaruro utubutse ndetse zitagira ingaruka ku baturage. Rumwe rukenera nk’abakozi bari hagati ya 220 na 250, bakora mu byiciro bine.

 

Mu 2024 byavuzwe ko hari abanyeshuri bo mu Rwanda n’abakozi ba RAEB bafite ubumenyi mu bijyanye n’izo ngufu barenga 200, bari bagiye koherezwa mu mahanga mu guhaha ubumenyi muri urwo rwego.