Mu minsi yashize nibwo twabagejejeho iyi nkuru yavugaga ku kuba Kalisa Erineste wamenyekanye nka Samusure yaraburiwe irengero mu buryo butunguranye bigatuma abantu bakomeza kwibaza ahoy aba yararengeye, cyane cyane nyuma y’uko filime y’uruhererekane yakoraga yitwa Makuta yari ihagaze igihe kingana n’amezi atatu yose. Umukobwa uvugwa ko yabyaranye na Samusure avuze ibyemeza ko atazi ibijyanye no kuburirwa irengero kwe.
Kalisa Erineste wamenyekanye nka Makuta, Rurinda, Samusure ndetse n’ayandi, yabaye aretse umwuga wo gukora filime ahubwo yerekeza mu mugi wa Maputo aho asigaye akorera akazi ko kuvugira inka no kuyobora ubukwe bw’abahatuye.
Uyu mugabo yimukiye muri Mozambique, ariko mbere yo kwerekeza muri icyo gihugu giherereye mu majyepfo y’umugabane wa Afurika yari ageze kure filime y’uruhererekane yitwa Makuta. Iyi ni filime ye bwite kuko ari nawe mukinyi w’imena uyikinamo yitwa Makuta ikindi ikaba yarananyuraga ku rubuga rwe rwa youTube bwite.
Nubwo tutaramenya impamvu yatumye ahagarika iyi filime, ariko Samusure yaje gusubika ibya filime yerekeza muri iki gihugu gituwemo n’abanyarwanda benshi, ariko mu kugenda kwe yabigize ibanga gusa aho agereyeyo yatangiye kujya yerekana amafoto ari gutembera umujyi wa Maputo.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho ifot0o ari kubwira abantu bahatiye ko uwazamukenera nko mu bukwe bwe ahari kugira ngo abaryohereze ibirori. Yabanje gushyiraho numero ye nshya ya telephone asigaye akoresha yo muri icyo gihugu ubundi yandikaho agira ati” uwanshaka mu kumuyoborera ubikwe cyangwa kuba naza navugira inka numero ngiyo njye ndahari cyane hano I Maputo.”
Basobanuye uburyo inkari z’abagore zirimo guteza amakimbirane hagati yabo n’abagabo babo.