Ku mbuga nkoranyambaga haherutse gucicikana ifoto y’umubikira wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wagaragaye asa nk’utwite, ubu bikaba byatangajwe ko ari uburwayi amaranye igihe.
Iyi foto y’umubikira wambanye ikanzu y’abihayimana ndetse n’agatimba, yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi batunguwe no kubona bwa mbere umubikira utwite. Ubusanzwe muri Kiliziya Gatulika bizwi ko uwihayimana yaba Umubikira n’Umusaseridoti atemerewe kubyara no kurushinga, gusa haherutse kugaragara ifoto y’umubikira wagaragaye asa nk’utwite, bitungura benshi.
Uyu mubikira wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo witwa Élisabeth, byemejwe ko adatwite nkuko benshi babonye iyi foto babiketse, ahubwo ko ari uburwayi amaranye imyaka myinshi. Amakuru dukesha Ikinyamakuru Masisi News cyo muri DRC, avuga ko bamwe mu bigishijwe n’uyu mubikira bababajwe n’ibyamutangajweho ko atwite, nyamara bazi ko ari uburwayi asanzwe afite ndetse amaranye igihe, bakavuga ko ari ukumutoneka kuri icyo kibazo afite. source: tv10
Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 08.