Kuwa 22 kanama 2022 nibwo twabagejejeho inkuru ivuga ko umunyarwenya Nyaxo yatawe muri yombi aho yari akurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugabo w’imyaka 30.
Icyo gihe amakuru yavugaga ko Nyaxo yatawe muri yombi kuwa 12 kanama 2022 aho yari afungiwe kuri station ya RIB ya Namirambo ndetse dosiye ye igashyikirizwa ubushinjacyaha kuwa 22 kanama.
Abantu bakurikira imyidagaduro cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, bagiye gutungurwa babona uyu musore Nyaxo mu gitaramo cya bigomba guhinduka cyabaye mu minsi yashize, aho hari n’ama television ya youtube yashatse kuganira nawe ariko akaba ibamba, batangira kugira urujijo bibaza igihe yufunguriwe ariko bikabayobera.
Mu gihe abantu benshi batigeze bamenya amakuru yakurikiye gushyikiriza dosiye ya Nyaxo ubushinjacyaha, nyuma yo kugaragara mu gitaramo cya Bigomba guhinduka nanone abakurikira uyu musore ku rukuta rwe rwa Youtube batangajwe cyane no kubona ashyizeho video nshyashya, ari nabwo bibajije niba urubanza rwarabaye akarutsinda cyangwa se agafungurwa mu bundi buryo.
Twe mukugerageza gushaka amakuru, twaje kubona inkuru ku kinyamakuru kalisimbi.com, aho batangaje ko uyu munyarwenya Nyaxo yafunguwe by’agateganyo.
Kalisimbi yatangaje ko kuwa 29 kanama aribwo Nyaxo yityabye urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge aburana ifungwa n’ifungurwa, urukiko ruza kwanzura ko Kanyabugande Olivier wamamaye nka Nyaxo afungurwa by’agatenganyo, akajya yitaba ubushinjacyaha mu gihe bagikusanya ibimenyetso mu gihe cy’iminsi 30 akazitaba urukiko aburana urubanza mu mizi.
https://www.kalisimbi.com/aka-kanya-nyaxo-afunguwe-byagateganyo
Apotre Mutabazi akomeje kuba iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga kubera ibyo yakoreye umutwe we.