Amashirakinyoma ku kuba Bruce Melodie yarahuriye na The Ben muri studiyo bikarangira indirimbo idakozwe

Bruce Melodie yavuze ko yubaha The Ben kandi igihe icyo ari cyo cyose akaba yakorana indirimbo na we, asaba abafana be kwirinda abamuhanganisha na bagenzi be no kwirinda ibivugwa bibahanganisha. Hari haherutse kugaragara amashusho ya The Ben na Bruce Melodie bahuriye muri studiyo, nyuma y’uko The Ben agarutse mu Rwanda avuye gukora igitaramo mu baturanyi I Burundi.

Bruce Melodie ubwo yari avuye muri Uganda aho yaherekeje Element wari watumiwe mu bitaramo yahuriyemo na Super Manager, yavuze ko yasanze The Ben muri studiyo ari gukina ‘Playstation’ we akajya gufata amajwi yayo ari producer Madebeats uyafashe.

Icyo gihe The Ben yari kumwe na Zizou Alpacino. Bruce Melodie yavuze ko yafashe amajwi arangije aragenda. Yakomeje avuga ko yasize The Ben ari gukina iriya mikino ku mashini ariko we ntabwo yigeze afata amajwi. Ati “Nta ndirimbo mfitanye na The Ben ariko ni umuhanzi mukuru nubaha, twakorana indirimbo bibaye ari ibishoboka kuko nta roho mbi mfite.”

Inkuru Wasoma:  Bac T asezeye itangazamakuru kubera abanyamakuru ba babana bakomeje kwica akazi/Cyane yavuze ukuri ku ifungwa rya NDIMBATI

Asubiza ku byavuzwe ko yahamagaye Element bajyana gufata igihembo muri Trace, yagize ati “Nabonye muvuga ko nahamagaye Element muri Trace Award tujyana kuyifata. Nonese kuki mutibaza impamvu namuherekeje muri Uganda? Rero Element ni umuvandimwe ngomba kumushyigikira na we akanshyigikira.”

Bruce Melodie yasabye abafana gushishoza bakirinda ibibatandukanya.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved