Hari hamaze iminsi hari umwuka mubi hagati y’umuraperi Danny Nanone n’umuhanzi Bruce Melodie, aho byavugwaga ko Danny yasibye Bruce mu ndirimbo ye ‘My type’. Amakuru yavugaga ko ngo Bruce Melodie yananije Danny bikamutera umujinya akamusiba muri iyi ndirimbo byavugwaga ko bakoranye.
Ubwo yaganiraga na Radio Rwanda, Danny Nanone yashyize umucyo kuri iki kibazo, avuga ko we na Bruce Melodie nta ndirimbo bigeze bakorana. Yagize ati “bavuze ko ngo Bruce Melodie twakoranye indirimbo nyuma akabura umwanya akampemukira, ariko siko byagenze ntabwo twigeze dukorana indirimbo.”
Abakunzi ba Bruce Melodie bari baratangiye kwikoma Bruce Melodie bamushinja kunaniza uyu musore. Danny Nanone yavuze ko Bruce yagiye muri studio yumva umushinga w’indirimbo ye, arayikunda ndetse yifuza gushyiramo inyikirizo ndetse biranakorwa.
Ku rundi ruhande, Danny avuga ko kubera ko umushinga w’indirimbo ye yari yarawupanze Bruce Melodie atawurimo, atemeye ko yagumishamo ibyo yaririmbye muri iyo ndirimbo we ubwe abikuramo. ‘My type’ ni indirimbo Danny yashyize hanze igakundwa cyane kuko mu byumweru bitatu yarebwe n’abarenga ibihumbi 700 kuri shene ya Youtube, ikaba indirimbo ya 4 yashyize hanze nyuma yo kuva mu masomo y’umuziki ku Nyundo.