Amashirakinyoma ku kuba producer Element yiyitirira indirimbo yakunzwe cyane ‘Fou De Toi’ avuga ko ari iye

Kuwa 29 Gicurasi 2023 nibwo indirimbo ‘Fou De Toi’ ihuriwemo n’abahanzi batatu ari bo Bruce Melodie, Ross Kana ndetse na Element akaba n’umu producer yagiye hanze mu buryo bw’amashusho. Kuva ubwo hatangiye kuvugwa cyane iyi ndirimbo kuri nyirayo ndetse n’uyifiteho uruhare runini, nubwo byari bizwi ko yanditswe na Ross Kana akanaba mushya mu muziki ariko igasohokera ku mbuga nkoranyambaga za producer Element.

Abantu benshi banavuze ko Ross Kana yariganijwe na producer Element iyi ndirimbo, ngo kuko n’ahantu hose ageze ayita iye. Icyakora, umuhanzi Ross Kana yaje gushyiraho akadomo ku byo abantu bibaza kuri iyi ndirimbo ndetse n’abo babiyikoranye. Yabwiye Inyarwanda ati “ Indirimbo yego ni njye wayikoranye na Element mu myaka yashize, gusa bitewe n’ukuntu Element ari umuntu uba ufite inshingano nyinshi, isa n’iyatinze muri studio.”

Ross Kana yakomeje avuga ko nyuma we na Element baje gusubukura iyo ndirimbo Fou De Toi, Element ashyizemo amajwi ye bumva iraryoshye, bahita basaba na Bruce Melodie gushyiramo irye ari nabyo byatumye ikunda kuri ruriya rwego.

Ross Kana yanakomoje ku mpamvu Element avuga ko indirimbo ari iye, avuga ko bamaze gukora indirimbo bakumva iraryoshye, ari we bwite wisabiye Element kuyishyira ku mbuga ze zicuruza imiziki. Ati “njyewe indirimbo uretse kuba narayitangiye nkayandika, nyuma nkaza kuyimuha akayishyira ku nkuta ze zicuruza imiziki, kugeza kuri ubu nta burenganzira nyifiteho yewe nta nubwo nemerewe no kuyibonaho n’igiceri cy’atanu cy’inyungu, ni ukubera ko indirimbo itari ku mbuga zanjye.”

Icyakora Ross Kana avuga kukuba indirimbo yaramuruhije ariko akaba atarahisemo kuyishyira ku mbuga ze bwite, yavuze ko ‘Element muri iriya minsi yari ku rwego rurenze kubera n’ukuntu afite indirimbo ‘Kashe’ yari ikunzwe cyane, hakubitiraho no kuba ari muba producers bakomeye mu Rwanda, ko kuba yafata indirimbo akayiha umuntu nk’uwo akamuha indirimbo ye akayishyira ku mbuga ze ari iby’agaciro kuri we kuba na Element yarabyemeye.’

Inkuru Wasoma:  Bahavu Jeannete yanze kumvikana n’abazamuha imodoka ye bituma atayihabwa nanubu

Ross Kana avuga ko kandi kuba yarakoranye na Element ndetse na Bruce Melodie yumvaga birenze cyane. Ati “Njye numvaga yari guhita inshyira kurundi rwego, cyane ko nari mushya mu muziki nyarwanda bityo numvaga ko bari bumbere ikiraro cyo guhita nambukiraho. Ikindi kandi ngira ngo ni amahirwe akomeye umuhanzi ugitangira umuziki yifuza.”

Yatanze urugero ku muhanzi abanyarwanda bose bemera nka ‘The Ben’ ko nawe yabikoze indirimbo ye ‘Why’ akayiha Diamond ndetse yewe bikaba bikorwa n’abahanzi benshi cyane, bityo nawe avuga ko yashakaga ko indirimbo imumunyekanisha binyuze mu bantu bafite ababakurikira benshi nka ‘Element na Bruce Melodie.’

Ross Kana akomeza yemeza ko iyo adakirana na bo, ataba azwi nk’uko ubu bimeze ndetse yewe n’indirimbo ye ikaba itari kumenyekana nk’uko ubu izwi aho yarebwe n’abarenze miliyoni 5. Akomeza avuga ko abantu hano hanze bavuga byinshi nyamara nta n’umwe uba uri kumwe na we ngo amenye uko ibintu biba byagenze.

Yakomeje akuraho urujijo rw’abo yita abagenda bavuga ibyo batazi, bavuga ko atisanzura muri label ya 1:55AM abarizwamo kuri ubu, ariko Atari ko bimeze kuko ameranye neza n’abo babana.yakomeje avuga ko Element afite uburenganzira bwo kwiyitirira indirimbo Fou De Toi kubera ko iri ku mbuga ze zicuruza umuziki, icyakora anashimira abo bakorana mu nzu itunganya umuziki ya 1:55AM bamufasha mu muziki.

Inkuru Wasoma:  Yamwitaga 'Van'. Menya byinshi kuri Chiffa umukunzi wa Yvan Buravan wamuhamagaraga mu buryo butangaje| niwe wari utwaye ifoto ye.

Ross Kana avuga ko kandi kuba yarakoranye na Element ndetse na Bruce Melodie yumvaga birenze cyane. Ati “Njye numvaga yari guhita inshyira kurundi rwego, cyane ko nari mushya mu muziki nyarwanda bityo numvaga ko bari bumbere ikiraro cyo guhita nambukiraho. Ikindi kandi ngira ngo ni amahirwe akomeye umuhanzi ugitangira umuziki yifuza.”

Yatanze urugero ku muhanzi abanyarwanda bose bemera nka ‘The Ben’ ko nawe yabikoze indirimbo ye ‘Why’ akayiha Diamond ndetse yewe bikaba bikorwa n’abahanzi benshi cyane, bityo nawe avuga ko yashakaga ko indirimbo imumunyekanisha binyuze mu bantu bafite ababakurikira benshi nka ‘Element na Bruce Melodie.’

Ross Kana akomeza yemeza ko iyo adakirana na bo, ataba azwi nk’uko ubu bimeze ndetse yewe n’indirimbo ye ikaba itari kumenyekana nk’uko ubu izwi aho yarebwe n’abarenze miliyoni 5. Akomeza avuga ko abantu hano hanze bavuga byinshi nyamara nta n’umwe uba uri kumwe na we ngo amenye uko ibintu biba byagenze.

Yakomeje akuraho urujijo rw’abo yita abagenda bavuga ibyo batazi, bavuga ko atisanzura muri label ya 1:55AM abarizwamo kuri ubu, ariko Atari ko bimeze kuko ameranye neza n’abo babana.yakomeje avuga ko Element afite uburenganzira bwo kwiyitirira indirimbo Fou De Toi kubera ko iri ku mbuga ze zicuruza umuziki, icyakora anashimira abo bakorana mu nzu itunganya umuziki ya 1:55AM bamufasha mu muziki.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved