Amashirakinyoma ku rukundo rwa Zaba na Miss Lynda umubano wabo wakubiswe ishoka

Ni kenshi hagiye hanugwanugwa gucana inyuma mu rukundo rwa Zaba Missed call na Miss Lynda Nkusi, abakinnyi ba filime nyarwanda banakunzwe, ariko Zaba akagaragaza kubitera utwatsi avuga ko adashaka kugira icyo avugaho byinshi. Aba bombi kandi bagaragaye bavuga ko nta wakina n’akazi ari nayo mpamvu batabyitaho.

Amakuru avuga ko aba bombi bakimara gushwana buri wese yahise asiba amafoto ya mugenzi we ku mbuga nkoranyambaga ze. Amakuru aturuka ku bantu ba hafi b’aba bombi avuga ko ubwo Zaba yakoranaga na Lynda, Lynda yari afite undi musore w’umunyamahanga bakundana ariko abiziranyeho n’umukunzi we Zaba, gahunda yabo ari ukumukuraho amafaranga.

Icyakora ku rundi ruhande, Zaba na we ngo yaje kubona umukobwa w’umunyamahanga barakundana ariko nawe abimenyesha Lynda bombi bemeranya ko gahunda ari ukubakuraho amafaranga. Uwo musore wa Lynda yaje mu Rwanda amusabako bahura, ariko Lynda aranga kuko yangaga ko zaba yabibona nabi, kandi uwo musore nta gahunda yindi ihambaye yari amufiteho.

Ku rundi ruhande Zaba we, uwo mukobwa bakundanaga yaje mu Rwanda yemera guhura na we aho bivugwa ko bagiranye n’ibihe byiza. Nubwo Zaba yagiyeyo mu ibanga, Lynda yaje kubimenya, aho amakuru avuga ko Lynda yahise yivumbura agahita akatira Zaba.

Inkuru Wasoma:  Barasaba ko meya w’akarere kabo yabasura kuko batamuzi kuva yatorwa| hari ibyo bashaka kumubwira

Zaba aho yagiye agaragara ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko nta byinshi ashaka kubivugaho, akavuga ko ibyo bibaho, agahakana ko batandukanye burundu, icyakora akemeza ko mu rukundo rwe na Lynda harimo agatotsi.

Mu kiganiro yigeze gukora kuri YouTube yagize ati “Abenshi bavuga ko Lynda agira umushiha, abandi bakavuga ko afuha, ariko ntabwo aribyo.” Gusa Zaba akomeza avuga ko kuba Lynda afuha aribyo ariko ko batatandukanye ahubwo ari uko batameranye neza. Ati “ntabwo twatandukanye ahubwo ni uko tutameranye neza, hari utuntu twapfuye tudahuje ariko abakunzi bacu batuze turacyari kumwe kandi turacyakorana ahubwo ni utuntu tutameze neza.”

Mu minsi mike ishize Zaba yabwiye DC Clement ko ari ukuri ko yatandukanye na Lynda, avuga ko imyitwarire ye ari yo yabiteye, bigatuma Lynda n’abo mu muryango we batamugirira icyizere, aho yitwaye nabi bikavamo gutandukana kwabo. Icyakora Zaba na Lynda bagaragarijwe n’abakunzi babo ko urukundo barushyigikiye babasaba kutazatandukana.

Ku ruhande rwa Zaba, ahamya ko azongera kwiyunga na Lynda bakongera bagakundana, akaba yizeye neza ko bizakunda. Bivugwa ko agatotsi mu rukundo rw’aba bombi ari ko kanatumye hajya habaho gukererwa kwa Filime aba bombi bahuriyemo yanakunzwe n’ababakurikira.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved