Amashirakinyoma kubyo FATAKUMAVUTA akurikiranweho na RIB

Kuva ku wa Gatanu tariki 14 Ukwakira 2022 hari hakwirakwiye inkuru z’uko Sengabo Bosco uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Fatakumavuta yaba yatawe muri yombi, icyakora Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwayanyomoje ruhamya ko yarwitabye arabazwa ahita ataha.

Scovia Mutesi byavuzwe ko yafunzwe na RIB kubera Prince Kid yatunguye abantu bose birabarenga.

Iby’uko uyu musore yahamagajwe ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ngo abazwe ku iperereza akomeje gukorwaho, IGIHE yabihamirijwe n’umuvugizi warwo Dr. Murangira B.Thierry. amakuru avuga ko mu byo akurikiranyweho harimo ibyo aherutse kuvuga ku mukinnyi wa filime Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool.

Mu minsi ishize Fatakumavuta nk’uko akunze kwiyita ku mbuga nkoranyambaga, aherutse gusangiza abamukurikira ubutumwa burebure bwari burimo amagambo akomoza kuri uyu mukinnyi wa filime wubatse izina mu Rwanda ndetse kuri ubu watangiye no kwinjira ku isoko rya sinema ya Nigeria. Mu butumwa yaje no gusiba ku mbuga nkoranyambaga, Fatakumavuta yagize ati “Isimbi Alliance atwite inda y’umuherwe wo muri Nigeria uri no kumwubakira inzu hano mu Rwanda ihagaze miliyoni 300.”

Amaze kubivuga yabikurikije amagambo yo mu ndirimbo ‘Millionaire’ ya Mico The Best, yifashisha igitero uyu muhanzi agiramo ati “Dore dusigaye turwanira ibyana n’aba Naija […] Nyiransibura yavuze ko ibye bimwinjiriza, yavukanye ibyo gutanga, ese wowe uzaba uwa nde?” Aya magambo bivugwa ko atigeze ashimisha na gato Isimbi agahita yitabaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ari na rwo ruri gukora iperereza kuri uyu mugabo.

Ubwo Fatakumavuta yari agiye kwitaba RIB, yanditse kuri Instagram ye ati “Reka mbasigire iyi operation ishobora no kuba iya nyuma kuko hari ahantu ngiye kandi nshobora gutindayo.” Ni amagambo yaherekejwe n’ubutumwa bw’abo bakorana kuri shene ya Youtube bavugaga ko mugenzi wabo yamaze gutabwa muri yombi na RIB nubwo bari bataramenya ko ahita arekurwa.

Inkuru Wasoma:  Bagiye kubasenyeraho isoko baritambika| REMA n’akarere nibo babyihishe inyuma.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yagize ati “Yari yitabye Ubugenzacyaha bishingiye ku iperereza riri gukorwa. Yabajijwe arataha.” Isimbi wagarutsweho na Fatakumavuta, ni umukinnyi wa filime uherutse gukora iyitwa ‘Alliah The Movie’ iyi ikaba yaranamuhesheje amasezerano muri sosiyete ikora ibijyanye na sinema muri Nigeria yitwa ‘One percent International’ ubu iri kumukorera indi yitwa ‘Accidental Vacation’.

Iyi filime nshya ya Isimbi yayikoranye n’ibyamamare nka Anita Alaire Afoke Asuoha uzwi nka Real Warri Pikin, Venita Akpofure wamenyekanye ubwo yitabiraga Big Brother ku nshuro ya kane. Uyu yamenyekanye muri “My Village People”, “Kambili: The Whole 30 Yards Biodun”, “While you slept” , “Gold Diggin” n’izindi.

Hari kandi Richard Mofe-Damijo w’imyaka 60 umaze igihe kinini mu ruganda rwa sinema muri Nigeria. Uyu yamenyekanye muri filime nka “Hostages” , “Scores to Settle”, “The Wedding Party 2”, “God Calling”, “Love Is War”, “King of Boys: The Return of the King” n’izindi. Hari n’abandi benshi batandukanye bazwi cyane muri Nigeria barimo Roxy Antak wamenyekanye muri “Seven and a Half Dates” ukinana na Alliah Cool ari umukunzi we n’abandi. Source: Igihe

Abambara ibiteye isoni bafatiwe imyanzuro yitwa ko ibangamiye abakora ibikorwa byabo.

Eric semuhungu yibasiye Ddumba bituma bamena amabanga yabo yose

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved