Mbonimpa John, umubyeyi w’abahanzi bazwi cyane mu Rwanda, Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben na Rukundo Elie uzwi nka Green P aherutse kwitaba Imana. Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye kuwa 19 Kanama 2023 aho yapfuye mu ijoro rishyira kuri uwo munzi azize uburwayi.
Mu mwaka wa 2018 ubwo The Ben yari mu kiganiro na Televiziyo NTV muri Uganda, yatangaje ko ikintu cya mbere atinya mu buzima ari ukwakira inkuru y’urupfu rw’umubyeyi we. Icyakora uyu mubyeyi yitabye Imana nyuma y’uko mu mwaka washize hari haracicikanye amakuru y’uko we na The Ben batabanye neza, aho uyu mubyeyi yumvikanye avuga ko amakuru amumenyaho ayabwirwa n’abandi.
Amwe mu mashusho ari guhererekanwa muri iki gihe nanone, ari kugaruka ku mubano wa The Ben na se, aho hari n’ikiganiro se yigeze kugirana n’umunyamakuru. Muri ayo mashusho Mbonimpa yumvikana avuga ko atabanye neza na The Ben ndetse anamutakambira ko yamuha andi mahirwe.
Yumvikana agira ati “nanditse message nk’eshanu, musaba ko tubonana, akambwira ngo ari I Gisenyi, ku Kibuye, ninza turabonana, umva papa ndi mu Ruhengeri.” “Njye mu by’ukuri, yihanganye wenda, yampa amahirwe ya nyuma, yo kuvugana na we icyo nicyo kintu musaba.”
Yakomeje avuga ko ngo ubwo The Ben yajyaga kuza mu Rwanda icyo gihe, ngo yavuze ko nta basaza n’abakecuru ashaka ko baza kumwakira ku kibuga, gusa ngo aza gutungurwa n’uko nyirabukwe yahagiye kandi ari we ushaje cyane. Icyo gihe yanavuze ko hari hashize igihe kinini we n’umuhungu we The Ben batarabonana amaso ku maso.
Umuvandimwe wa The Ben, Greep P kuri ubu amakuru avuga ko abarizwa I Dubai muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu. Papa we yanavuze ko amakuru y’uko The Ben agiye gukorana ubukwe na Uwizyeza Pamella kuri ubu wabaye umugore wa The Ben mu buryo bwemewe n’amategeko ntayo azi.