Jenoside yari yarateguwe kuva kera cyane ariko kuraswa kw’indege ya Habyarimana biba imbarutso ikomeye bigaragara ko abayiteguraga bari barabuze uko bayishyira mu bikorwa bahita baboneraho babiha impamvu yo kwihorera bavuga ko abatutsi aribo bishe perezida Habyarimana. Iyi ndege yahanuwe ubwo yavaga Arusha yarimo Habyarimana na Ntaryamira wari perezida w’u Burundi. Aya niyo matariki yabayeho ubwicanyi bukomeye cyane. Uko Jenoside yateguwe ndetse ikanashyirwa mu bikorwa
Kuwa 6 mata 1994: Indege ya Habyarimana ikimara guhanuka nibwo hirya ni hino muri Kigali abasirikare n’interahamwe batangiye gushyiraho ama bariyeri, ndetse Jenoside noneho batangira kuyishyira mu bikorwa ku mugaragaro.
Kuwa 7 mata 1994: Minisitiri w’intebe Agatha Uwiringiyimana na perezida w’inteko ishinga amategeko Kavaruganda Joseph barishwe. Abandi bishwe ni perezida w’ishyaka PSD akaba na minisitiri Nzamurambaho Frederick, Felicien Ngango wari visi perezida wa PSD n’umugore we Odeta Ubonabenshi, Faustin Rucogoza wari minisitiri w’itangazamakuru akaba no mu ishyaka rya MDR na Landouard Ndasingwa wo mu ishyaka PR bishwe n’abasirikare barindaga Habyarimana ku ikubitiro.
Hishwe abatutsi bari bahungiye mu Bugarama muri perefegitura ya Cyangugu ndetse n’ahitwa I Gikundwamvura muri iyi perefegitura, mu karere ka Rusizi, ahitwa mu Kivuruga muri Gakenke, mu biro bya Komini ya Musasa ahari muri perefegitura ya Kigali Ngarino mu nkengero zayo, I Muhondo mu karere ka Gakenke, mu biro bya komine Tare muri Kigali ngari no ku bitaro bya Nemba muri centre ya Gakenke.
Kuwa 8 mata 1994: ubwicanyi bwatangiye gukwira mu gihugu cyose, bamwe mu bayobozi batangira guhunga bajya muri ambasade y’abafaransa harimo n’aba minisitiri. Interahamwe n’abasirikare batangiye kwica abatutsi muri Nyamirambo n’abari bahungiye muri paruwasi gaturika ya Karori Lwanga, muri St Andre I Nyamirambo ni nabwo interahamwe zatangiye kwica abatutsi bari bahungiye muri paruwasi Ruhuha mu Bugesera. Ku Mashyuza muri Nyamyumba mu karere ka Rubavu interahamwe zahiciye abatutsi benshi.
Kuwa 9 mata 1994: ingabo z’abafaransa zaje mucyo bise operation amallysis zatereranye abatutsi mu maboko y’abicanyi. Muri iyo operation abafaransa bashakaga gucyura bagenzi babo bari mu gihugu, nyamara bareberaga abantu bicwa bakabareka ahubwo bakita kuri bagenzi babo gusa. Hari n’abatutsi bashoboye kurira imodoka z’abafaransa ariko bagera kuri bariyeri z’interahamwe bakabakuramo bakabasigarana bakabica abafaransa bakomeza urugendo.
Si ibyo gusa kandi ambasade y’abafaransa yakiriye abagize umuryango wa Habyarimana ariko abatutsi buriraga bahunga muri ambasade ku gipangu barakubitwaga bagasubizwa inyuma. Mu gihugu cyose iki gihe abatutsi baricwaga cyane bikabije.
Kuwa 12 mata 1994: Guverinoma yavuye I Kigali ihungira I Murambi muri Gitarama
Kuwa 13 mata 1994: Ingabo z’ababirigi zafashe umwanzuro wo kuva mu Rwanda zita impunzi z’abatutsi bari babahungiyeho muri ETO Kicukiro, abasirikare n’interahamwe batangira kubiraramo maze abasigaye babazamura Nyanza ya Kicukiro ari naho babarangirije.
14 mata 1994: Ubwicanyi bwakorewe I Kibeho muri Gikongoro.
15 mata 1994: ubwicanyi bwabereye I Nyarubuye muri Kibungo no muri paruwasi ya Mubuga ku Kibuye.
16 mata 1994: ubwicanyi bwakorewe kuri paruwasi ya Mugonero ku Kibuye.
18 mata 1994: abari bahungiye muri stade Gatwaro ku Kibuye barishwe.
22 na 22 mata 1994: interahamwe n’abasirikare bishe abarwayi, abarwaza ndetse n’abaganga mu bitaro I Butare.
21 mata 1994: Ingabo z’umuryango w’abibumye MINUAR baragabanijwe bava ku bihumbi 5,500 basigara ari 270.
27 mata 1994: Papa Jean paul II yatangaje bwa mbere ko ibibera mu Rwanda ari Jenoside.
28 mata 1994: America nayo yemeye ko ibyaberaga mu Rwanda ari Jenoside bisobanurwa n’umuvugizi wayo.
30 mata 1994: impunzi 250000 zambutse umupaka zijya muri Tanzaniya bahunze intambaro FPR yarwanagamo na FAR. src: Umuryango