Amategeko atanu abakundana bagomba gukurikiza kugira ngo bazagumane iteka

Ama couple menshi y’abakundana akenshi usanga yarashyizemo amategeko bagomba gukurikiza kugira ngo urukundo rwabo rusagambe. Ariko se ni ayahe masezerano abakundana bishimye bahana kugira ngo babigereho? Mu bushakashatsi ikinyamakuru love cyakoze baganiriye n’ab’igitsinagore batandukanye maze bababwira amategeko abakundana bagomba kugenderaho kugira ngo bazagumane iteka ryose.

NIMUGIRANA IKIBAZO MUJYE MUHITA MUGIKEMURA BITARENZE UWO MUNSI: abakundana bishimye basezerana ko igihe bagiranye ikibazo bakagira icyo batumvikanaho bagomba kubikemura uwo munsi. Umugore umwe yagize ati “biba ari bibi cyane njye n’umugabo wanjye iyo dutegereje kuzaganira ku kibazo twagiranye ku munsi ukurikiyeho.” Niba iyo mugiranye ikibazo gutuza bikugora, ugomba kwishakamo imbaraga uko byagenda kose kugira ngo mubiganireho bitararenga.

WISHAKA KURYA URURIMI RWAWE, MUBIGANIREHO KUGEZA MUBONYE UMWANZURO: bamwe bavuga ko biba bikwiriye ko abakundana bafungura imitima bakavuga batitangira mu buryo bwo kwirinda ko uwo bakundana yumva ko hari urwango cyangwa inzika yamubikiye. Umukobwa umwe yagize ati “ushobora kubyibikamo bikarangira uturitse ni ukuri.” Ugomba kwirekura ukavuga ibikurimo byose, ariko nanone ukagaragaza ko ushaka ko abona ibikurimo mutari kumvikanaho.

UJYE UBIBWIZAMO UKURI UMUKUNZI WAWE IGIHE UGIYE GUSOHOKANA N’UWO MUDAHUJE IGITSINA: ushobora kwirinda ko umukunzi wawe abigiraho ikibazo cyangwa se abishidikanyaho mbere yo kujya mu birori cyangwa se gusohokana n’abantu mudahuje igitsina. Umukobwa uri mu myaka yaza 20 yagize ati “ njye birankomerana cyane iyo ntamubwiye ko ndasohokana n’abo tudahuje igitsina akaza kubona amafoto ku mbuga nkoranyambaga.” Ikindi ujye umubwira igihe ibirori birangirira kugira ngo umurinde kuba yashidikanya.

UJYE UMUHAMAGARA NIYO BYABA RIMWE KU MUNSI UKO WABA UHUZE KOSE: abakundana bamwe na bamwe ntago bajya bita kuko bavugana, ariko bakavugana buri munsi kugira ngo bakomeze begerane. Umukobwa umwe yagize ati “njye umukunzi wanjye iyo tumaze umunsi tutavugana, mba numva wagira ngo yangiye kure cyane.” Guhamagarana ugomba kubigira akamenyero ka buri munsi, nk’urugero, umuhungu mukundana ugomba kubigira akamenyero kumwandikira ‘ijoro ryiza’ buri joro mbere yo kuryama.

Inkuru Wasoma:  Menya impano waha umukunzi wawe kuri 'Saint Valentin'

NTUGASOHOKANE N’UWO MUDAHUJE IGITSINA URI WENYINE NIYO YABA ARI INSHUTI MAGARA: abakundana bamwe na bamwe basezerana ko batazigera basohokana n’abo badahuje igitsina bari bonyine kabone n’ubwo baba ari inshuti magara, kubera ko hari ikintu gishobora kuba hagati yabo batabiteguye. Umukobwa umwe yavuze ko biba byiza kubyirinda “kuko nta wamenya” niba ugiye guhura n’uwo mwahoze mukundana byaba byiza muhuriye mu ruhame hari n’abandi bantu.

Inkuru Wasoma:  Niba umukobwa afite ibi bimenyetso, ariyubashye| ngibi ibiranga umugore ufite agaciro.

NTUGASOHOKANE N’UWO MUDAHUJE IGITSINA URI WENYINE NIYO YABA ARI INSHUTI MAGARA: abakundana bamwe na bamwe basezerana ko batazigera basohokana n’abo badahuje igitsina bari bonyine kabone n’ubwo baba ari inshuti magara, kubera ko hari ikintu gishobora kuba hagati yabo batabiteguye. Umukobwa umwe yavuze ko biba byiza kubyirinda “kuko nta wamenya” niba ugiye guhura n’uwo mwahoze mukundana byaba byiza muhuriye mu ruhame hari n’abandi bantu.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved