Umukinnyi w’ikipe ya Chelsea n’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, Cole Palmer, yatangaje benshi ubwo yagaragaraga mu myitozo yambaye inkweto zidasanzwe zakozwe na Nike by’umwihariko. Izi nkweto ziriho itariki y’umukino wa nyuma wa FIFA Club World Cup, ndetse n’aho uzabera, ibintu byafashwe n’abakunzi ba ruhago nk’icyizere Chelsea ifite cyo kugera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa.
Iri rushanwa rya FIFA Club World Cup 2025 ryabaye ku nshuro ya mbere ryitabiriwe n’amakipe menshi, aho ryabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, guhera muri Kamena kugeza muri Nyakanga 2025. Chelsea yahagarariye u Bwongereza nyuma yo kwegukana UEFA Champions League mu 2021, ikaba ifite icyizere cyo kongera kwitwara neza kuko yamaze kugera ku mukino wanyuma.
Inkweto za Cole Palmer zafashwe nk’ubutumwa butaziguye ku bandi bakinnyi n’abakunzi b’umupira w’amaguru, ko Chelsea itagiye mu irushanwa nk’iyuzura imyanya, ahubwo yagiye kuyitwarira igikombe. Abasesenguzi bemeza ko uyu musore akomeje kugirira icyizere kinini muri Chelsea, ndetse n’ubushobozi bwe bwo gutsinda no gutanga imipira y’ingenzi bumaze kumugira umwe mu bakinnyi bigaragaje muri iki gikombe.
Cole Palmer ntabwo ariwe mukinnyi wa mbere wambara inkweto zakozwe by’umwihariko. Mu mateka ya ruhago, hari abandi bakinnyi bazwi cyane bagiye bazambara inkweto zifite ubutumwa cyangwa amateka:
- Cristiano Ronaldo yambaye inkweto za “CR7 Chapter” zakozwe mu bihe bitandukanye, zigaragaza urugendo rwe kuva muri Sporting CP kugera muri Juventus.
- Lionel Messi yigeze kwambara inkweto za “Messi 15 Years” mu kwizihiza imyaka 15 akinira FC Barcelona.
- Neymar Jr yambaye inkweto za “Written in the Stars” zigaragaza amateka ye kuva mu Bulezire kugera muri PSG.
- Paul Pogba yambaye inkweto za Adidas “Pogboom” zagaragazaga umwihariko we n’imiterere ye yihariye mu kibuga.
- Kylian Mbappé yigeze kwambara inkweto z’icyubahiro ku bw’intsinzi y’Igikombe cy’Isi cya 2018, ziriho ibendera ry’u Bufaransa.
Izi nkweto zidasanzwe ziba zifite igisobanuro kinini, kuko zigaragaza icyerekezo, intego cyangwa amateka y’umukinnyi runaka. Ku ruhande rwa Cole Palmer, ibi bisa n’ibyerekana icyizere Chelsea imufitiye nk’umwe mu bayobozi b’iyi kipe bashya mu gihe iri rushanwa ribusozwe uyu munsi, aho ikipe ya Chelsea iza gukina na PSG.