Amateka n’ubuzima bwa Mr Bean! Menya byinshi utari uzi kuri we

Ukimubona isura, waba umuzi cyangwa se utamuzi uhita useka cyangwa se ukagira ibindi byishimo bijyanye no kumubonaho, ariko byose bitewe n’uburyo umuzimo cyane cyane ku mashusho y’uburyo bw’urwenya wamubonyemo, akaba ari naho wamumenyeye nka Mr Mean.

Amazina ye bwite yitwa Rowan Sebastian Atiknson, yavutse tariki 6 Mutarama 1955, avukira mu gace kitwa Consett, ahitwa County Durham mu gihugu cy’ubwongereza, akaba avuka ku babyeyi be Eric Atiknson na Ella May Atiknson bakaba bari abahinzi borozi, akaba avuka mu muryango w’abana bane aribo Pauk At8iknson, Rodney Atkinson na Rupert Atkinson, aho Rowan Atiknson ari umuhererezi muri bo, akaba yararezwe asengera mu idini rya Anglican.

Rowan Atiknson cyangwa se Mr Bean yashakanye na Sunetra Sastry muri Gashyantare  1990, babyarana abana babiri aribo Benjamin Atiknson na Lily Atiknson, gusa mu mwaka wa 2015 nibwo Sunetra umugore wa Mr Bean batandukanye, Mr Bean agakomeza umubano we n’undi mugore witwa Louise Ford banatangiye gukundana mu mwaka wa 2014, ari nawe babyaranye umwana wa gatatu wa Mr Bean muri 2017. Mr Bean yize amashuri abanza mu kigo cya Durham Choristers school, akomereza ayismbuye mu kigo cya St bees school, akomeza kaminuza muri Newcastle university aho yigaga ibijyanye na Electrical engineering.

Mu mwaka w’1975 yakomereye degree yiga Electrical Engineering muri Queen’s college, muri Oxford ari naho yatangiriye ibijyanye n’umwuga we wa Comedy kuko niho banamushyikirije umwanditsi ukomeye cyane mu bwongereza akanaba umuyobozi w’ama filime y’ubwoko bwose cyane cyane ariko aya comedy witwa Richard Curtis ari nawe wamwinjije neza mu bijyanye no kwandika ndetse no kwitwararika muri video.

Mr Bean afite uburebure bwa Centimetero 180. Yatangiye kugaragara bwa mbere muri comedy yamenyekanye cyane kuri chaine ya BBC radio 3 yitwa “The Atiknson people” mu mwaka w’1978. Mu mwaka ukurikiyeho akora indi comedy yabaye nk’ishyiguye indege yitwa “Canned laughter”. Gusa muri uku gutangira Comedy byabaye nk’ibimubohoye, kubera ko yakuze ari umwana utazi kuvuga ndetse abantu bakanamubwira ko nta gikundiro azigera agira kubera uburyo isura ye iteye n’imivugire ye yo kudidimanga, ari nabyo yari atangiye kubyaza umusaruro.

Mu mwaka w’1979 yatangiye gukora comedy show kuri television aho iyo show yitwaga “Not the nine O’clock news” aho iyo show yayikoranaga na Pamella Stephenson, Mell Smith, Griff Rhys Jones na Chris Langham. Iyi show yatumye Mr Bean amenyekana cyane byamuhesheje amahirwe yo kubona umwanya muyindi show yitwa “The black adder” yatangiye gutambuka mu mwaka 1983 kugeza mu kinyacumi cyakurikiyeho, ndetse yaje no kwandikana indi show afatanije na Richard Curtis.

Mu mwaka 1983 yakomeje kuzamuka mu ntera aho yahawe role muri film ya James Bond yitwa “Never say never again”, muri uwo mwaka kandi nibwo yabonye indi role muri film yitwa “Dead on time”. Kuva mu mwaka wa 1987 kugeza mu mwaka 1979 Mr Bean yahamagawe mu iserukiramuco ryitwa “Laugh for laugh” ryaberaga muri Montreal arimo no gufata amashusho ya “The black adder”. Muri iki gihe kandi nibwo yanahamagawe muri “The appointments of Dennis Jennings” na “The tall guy”.

Inkuru Wasoma:  Impungenge abakobwa bakunda kugira iyo bakundana n'abasore b'abasinzi.

Mu mwaka w’1990, nibwo yahamagawe gukina muri show yitwa Mr Bean, gusa icyo Atari azi nuko iyi show ariyo yari igiye kumuhindurira ubuzima ndetse ikanamuzamura mu ntera mu buryo busumbye ubundi agahinduka umu comedien w’umwongereza w’ibihe byose. Ariko hafi aho ni nabwo yahamagajwe ngo akine muri filme yitwa “The witches”. Nyuma y’iki gihe Mr Bean yakomeje gukina film nyinshi zitandukanye zirimo “Johnny English, Four weddings and a funeral, The lion king, Bean,  Raymond Fowler, The thin blue line” n’izindi nyinshi.

Muri 2005 nibwo yagaragaye mur comedy y’ibyaha yiswe “keeping mum”. Mu mwaka wa 2007 nibwo yongeye gukora amateka akomeye cyane ubwo yasohokaga mu yindi comedy ya Bean yiswe “Mr Bean’s holiday” aribwo nyuma yaho yanagiye agaragara mu byumba by’ama teatre. Mu mwaka wa 2011 nibwo yongeye kugaragara muri comedy ya film yatitije isi yitwa “Johnny English reborn”, gusa mu mwaka wakurikiyeho nibwo yatangaje ko ahagaritse byeruye gukina comedy zishingiye kuri Mr Bean cyangwa se izindi zose yagaragaramo nk’umukinyi mukuru.

Kubera iyi serie ya Bean, aho yamenyekanye cyane nka Mr Bean yatangiye muri 1995, Rowan Atiknson yabaye icyamamare kubera ko abantu benshi bizeye ko iyi character yayitangiye ubwo yigaga muri kaminuza ya Oxford kandi agahora ashaka ko izamuka. Nk’umuntu wavugaga gake kuri television, abantu bakundaga kumuvuga cyane ndetse bakanamushinja umubano udasanzwe n’abantu bagiye batandukanye.

Uretse ibyo gukina ama filme nama comedy, Mr Bean ni umukunzi cyane w’ama modoka ndetse akanakunda gusiganwa ku modoka aho afite n’ibinyamakuru byinshi yanditse avuga ku masiganwa y’imodoka ndetse agakora n’ibiganiro bijyanye n’imodoka byitwa “ Top gear” na “Full throttle”. Yatwaye amamodoka atandukanye, ndetse mu modoka atunze hakaba harimo Aston Martin, McLaren F1, a Honda SNX, Audi 8 na Honda Civic Hybrid.

Igihe kimwe yari mu kiruhuko mu gihugu cya kenya, umu pilote utwara indege ye iri private yigeze guhwera atwaye biba ngombwa ko Mr Bean yifatiramo, atwara iyi ndege kugeza igihe pilote akangukiye, kandi si rimwe cyangwa kabiri byabaye. Mr Bean yakoresheje imodoka ye yitwa Aston Martin muri film Jonny English.

IMIRASIRE TV

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved