Amateka ya Knowless Butera: ibyo utigeze umenya kuri uyu muhanzi n’ibintu 10 bitangaje kuri we

Ingabire Butera Jean d’arc uzwi nka Knowless mu muziki nyarwanda, yavutse tariki ya 2 Ukwakira 1990, avukira mu karere ka Ruhango gaherereye mu ntara y’amajyepfo ahahoze hitwa Gitarama, avukira ku babyeyi bakijijwe. Ni mwene Jean Marie Vianney Butera na Marie Claire Uyambaje, ariko nyuma y’imyaka ine Genocide yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994 yamwambuye ababyeyi asigara ari impfubyi cyane ko yari yaravutse ari ikinege.

Knowless yize amashuri abanza I Nyamirambo muri ESCAF, akomeza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye muri APARUDE Ruhango ndetse na APACE yisumbuye I Kigali akaba yarize ikoranabuhanga muri Kaminuza ya Kigali institute of science and technology. Abamuzi bavuga ko ku ishuri yari umukobwa ucecetse cyane kandi wotonda ariko agerageza gusabana.

Knowless yatangiye kumenya ko afite impano yo kuririmba ubwo yigaga muri APACE ari naho yatangiye gushabukira cyane, APARUDE aho yize icyiciro rusange ni ishuri ry’aba adventiste ndetse no muri APACE yari mu muryango mugari w’abadivantiste b’umunsi wa karindwi hamwe n’abandi bahanzi bazwi hano mu Rwanda harimo TONZI. Muri iki gihe cyose nta muntu wari uzi izina Knowless kuko izina rye ryari Butera Jeanne d’arc ndetse nta n’umwihariko yari afite mu buhanzi uretse ko wenda hari ababonaga ko ari mwiza ku isura.

Knowless inzira ye y’umuziki yayitangiye mu mwaka wa 2009 ubwo yari arangije amashuri yisumbuye, ndetse iki gihe yinjira mu kiragano cy’umuziki wari ugezweho icyo gihe aho yari yinjiranye n’abandi bahanzi barimo ababaye intarumikwa harimo Kamichi, King James, Odda Paccy n’abandi benshi. Urugendo rwe rwa muzika rwatangijwe na Safi Madiba ndetse na Kamichi. Muri 2016 Knowless yatangaje ko ajya gukora umuziki bwa mbere indirimbo ya mbere yagiye kuyikorera muri Unlimited Records muri studio  yari I Nyamirambo yakorwagamo na Junior ndetse na Licklick, ariko icyo gihe ajyayo Junior niwe wari uhari gusa.

Ngo ubusanzwe Safi wari waramaze kumenyekana mu itsinda rya Urban boys bakundaga gushishikariza Knowless ko babona ashobora kuririmba cyane ndetse iki gihe Safi na Kamichi basanze arimo kuririmba muri studio bamutera imbaraga, aribwo yanakoze indirimbo yitwa Nyumva ijya kuma radion iracurangwa cyane amenya ko ashobora kuba umunyamuziki. Kamichi wari umuhanzi akaba n’umunyamakuru kuri Voice of Africa ndetse na Safi wari umaze kugira ubunararibonye mu muziki, bahetse ibihangano bya Knowless bamugeza mu itangazamakuru, Knowless atangira kumenyekana bitamuvunye cyane.

INDI NKURU WASOMA>>>> Nawe barakubabaje! Abasitari nyarwanda bapfuye bitunguranye bakababaza abantu benshi birenze urugero

Urukundo rwa Knowless na safi ruri mu bintu byatumye amenyekana cyane, kubera ko batasibaga kuvugwa no kwandikwa mu bitangazamakuru, bamwe bamwumva bagashaka kumenya indirimbo ze. Ku nshuro ya kabiri y’ibihembo bya Salax award muri 2010, Knowless wari umaze umwaka umwe mu muziki yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bakizamuka bashobora guhabwa igihembo cya upcoming artist. Mu bo yahanganaga nabo uwo mwaka, harimo Naason wari warakoze indirimbo Amatsiko, nawe wahabwaga amahirwe menshi gusa biza kurangira iki gihembo gitwawe na Knowless igikombe rukumbi cya mbere yatwaye kuva yatangira umuziki we.

Iki gihembo cyabaye irembo rifungura umuziki wa Knowless, kuko mu mwaka wa 2011 yari yaranamaze gushyira hanze indirimbo nyinshi cyane, yashyize hanze album ye ya mbere yise Komeza, igitaramo cyo kumurika uwo muzigo kiritabirwa cyane, ndetse umukobwa wari muto atangira kujya mu byapa byamamaza by’ibigo bikomeye cyane. Umwaka wakurikiyeho yagiye gukorera munzu itunganya umuziki ya Kina music iyobowe na Ishimwe Clement bari baratangiye no gukundana mu buryo bw’ibanga.

Kuva yamenyekana Knowless yari umukobwa muto wari warasanze abandi bakobwa mu muziki nyarwanda harimo Priscilla wari waramutanze mu muziki, Miss Jojo wari izina riyoboye abandi bagore mu muziki ugezweho, ndetse yasanzemo n’abandi nka miss Channella, Liza Kamikazi, Odda paccy, Queen Ali n’abandi. Kugira impano no kwinjira muri studio ntago byari bihagije ngo Knowless abashe kwireshyesha n’aya mazina, ndetse byamusabaga imbaraga z’umurengera.

Nubwo gukundana na safi Madiba byamufashije kugera kure cyane mu muziki we, ariko hari abamufataga nk’umukobwa ukangisha urukundo kugira ngo akore umuziki. Benshi mu banyamakuru batiyumvagamo urban boys ndetse na safi bananiwe kwiyumvamo Knowless. Ibi byiyongereye ku kuntu yakoreraga umuziki munzu ziwutunganya zitandukanye ndetse akanakorana n’abawutunganya bitandukanye bityo kumenya umwimerere we bikaba bigoye.

Muri iki gihe Knowless bamuhaga isura bashaka, kuko hari n’abavugaga ko anywa inzoga abandi bakavuga ko anywa ibiyobyabwenge, ariko nyiri ubwite we agakomeza kubihakana. Ubwo yari yaramaze gushyira hanze Album ye yise Komeza, yaje gutandukana na Safi Madiba ndetse atangira gukundana na Ishimwe Clement. Mu ntangiriro za 2012 nibwo byatangajwe ko byemejwe ko Knowless yamaze kwinjira munzu itunganya umuziki ya Kina musica, ndetse Ishimwe Clement anamufasha gutunganya Album ye ya kabiri yasohotse muri uwo mwaka, akaba ari nabwo Knowless yitabiriye irushanwa rya Primus Guma guma Super star.

Inkuru Wasoma:  Menya byinshi kuri Oniomania uburwayi bwo mu mutwe butera umuntu gusesagura amafaranga.

Icyo gihe nibwo abanyarwanda batangiye kubona Knowless wa nyawe wari usigaye arangwa no gukora umuziki mwinshi cyane ariko agahisha ubuzima bwe bwite n’urukundo rwe yakundanaga na Clement mu ibanga. Album ye ya kabiri Uwo ndiwe yasohotse muri 2013, icyo gihe Knowless yakinwe mu Rwanda ndetse no mu bihugu duturanye harimo na Uganda, akorana indirimbo n’abahanzi batandukanye benshi bo mu Rwanda harimo Kamichi, Danny, Paccy, Ciney, Jaypolly na Urban boys hamwe n’itsinda rya vampos ryo muri Uganda.

Mu mwaka wa 2014 Knowless yashyize hanze undi muzigo cyangwa se Album aba aciye agahigo ko gushyira Album eshatu hanze mu myaka itatu. Mu mwaka wa 2010 knowless wari waratsindiye igihembo cy’umuhanzi mwiza ukizamuka muri salax awards, agatwara umwanya wa gatatu muri Primus guma guma super star mu mwaka wa 2013, n’ubundi 2013 muri werurwe yaje gutwara ikindi gihembo cya kabiri cya Salax award ariko kuri iyi nshuro mu cyiciro cy’umuhanzi w’umugore mwiza, muri uwo mwaka wa 2013 kandi Knowless yari kimwe mu bikorwa byo mu Rwanda byakinwe mu birori bya Rwanda day byabereye I Londre, noneho mu mwaka wa 2015 aca agahigo ko gutwara igikombe cya Gatanu cya Guma guma super star anaba umugore wa mbere ugitwaye.

Mu mwaka wa 2015 Knowless yashyize hanze indirimbo nyinshi ziri mu rurimi rw’igiswahili, bituma ahabwa igihembo cyitwa Bingwa award gitangirwa muri Kenya. Uwo mwaka kandi yongeye gutumirwa muri Kenya ahabwa ikindi gihembo cyitwa Diva. Muri uyu mwaka nibwo yasohoye indirimbo yitwa Teamo yakoranye na Roberto. Mu mwaka wa 2016 ari nabwo yashyize hanze indirimbo yitwa Ujumbe, nibwo Knowless yashyize hanze indi album ya kane. Mu mwaka wa 2018 anahabwa ibihembo bibiri bya Hipipo awards bitangirwa muri Uganda, ndetse ibi bihembo yahawe harimo icyahembwe indirimbo ye yitwa Mbaye wowe.

Indirimbo za Knowless zakunzwe cyane hano muri Africa duherereyemo ndetse zigera n’ahandi, noneho muri 2017 asohora indirimbo y’igiswahili yise Peke yangu, mu ntangiriro za 2018 ashyira hanze “Darling” yakoranye na Ben Pol ukunzwe cyane muri Tanzania. Ku isabukuru ye y’imyaka 29 Knowless yavuze ko ashimira Imana kubera ibyo yari amaze kugeraho, kuko avuga ko Imana yamugejeje ku bintu byinshi agereranije n’aho yavuye. Mu myaka 12 amaze mu muziki nyarwanda, Butera Knowles sari mu bahanzi nyarwanda bafite ibihmbo byinshi ndetse akaba n’umugore wa mbere waciye uduhigo two gutwara ibikombe mu muziki imbere mu gihugu.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru mu mwaka wa 2020 Knowless yavuze ko yishimira cyane aho ageze, ndetse bikamutera ishema ku rwego agezeho ariko nanone aho ageze akaba atariho yifuza kugarukira. Butera Knowless yakoze izindi ndirimbo nyinshi cyane harimo Urugero, Day to Day, Inshuro 1000, nyigisha, uwo uzakunda ndetse aza gusohora na Album ye ya gatanu yise Inzora akaba ari Album yitiriye abana be imfura Ishimwe Or Butera n’ubuheta yise Inzora, aba akaba ari abana yabyaranye na Clement Ishimwe baje kubana nk’umugore n’umugabo.

DORE IBINTU 10 BITANGAJE KURI BUTERA KNOWLESS

1 ikintu kimushavuza kurusha ibindi yavuze ko ari uko nta mubyeyi agira.

2 Knowless yavuze ko ikintu kimushimisha kurusha ibindi ari ukubona abana bato ndetse no kubana n’abantu mu mahoro.

3 yavuze ko ikintu akunda kurya kurusha ibindi ni ibijumba n’imyumbati ndetse akora uko ashoboye kose icyumweru kigashira abiriye.

4 Knowless yavuze ko ikintu cya mbere yanga ari ukubah aziko afitanye ikibazo n’umuntu noneho bikamubabaza kurushaho iyo nta ruhare yagize mu guteza icyo kibazo, ndetse akanga cyane kubona umuntu uzira ubusa.

5 abajijwe umuntu ukomeye yifuza guhura nawe kuri iyi si, yavuze ko ntawe uretse Imana kuko yumva hari ibintu byinshi yayibaza.

6 yavuze ko akunda amabara y’iroza ndetse n’umweru.

7 yavuze ko umuhanzi akunda cyane kurusha abandi ari umuhanzi Brandy akaba akunda imiririmbire ye ndetse akamufata nk’icyitegererezo.

8 avuga ko ikintu gihenze mu muziki aho kwishimira ko atunze imodoka ihenze n’ibindi, ahubwo yishimira ko ikintu gihenze yavanye mu muziki ari ukubasha kwiyishyurira amashuri ndetse no kubasha kwiyishyurira muri byose.

9 bivugwa ko Knowless afite ubutaka bwe muri Kigali

10 indirimbo akunda kurusha izindi mu ndirimbo ze avuga ko zose azikunda riko agakunda cyane indirimbo yitwa Icyizere.

Knowless yarangije kaminuza mu mwaka wa 2019 MBA muri kaminuza ya gikirisitu ya Oklahoma.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved