Nubuhoro Jeanne yari umukobwa w’Umunyarwandakazi wavukiye mu Mujyi wa Kigali, mu muryango w’abana umunani. Yari bucura iwabo, akaba yaravutse mu muryango wubaha Imana kandi wahaga agaciro uburere n’uburezi. Se, Munyankindi Jean, na nyina Nyiramadadari Mediatrice, bari batuye mu murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo. Uko yakuraga, abantu bose baramukundaga kubera uburyo yari umunyabuntu, wicisha bugufi, unyuzamo agaseka atuje akarangwa n’ubupfura.
Mu mashuri, Nubuhoro Jeanne yagaragazaga ubwenge n’ubuhanga ku buryo yari mu banyeshuri bahize abandi, ariko nanone ntiyiganyiraga mugufasha bagenzi be aho yanyuraga, hose yahasigaga urwibutso. Yakundaga gusoma ibitabo, akumva indirimbo, ndetse yari afite inzozi zo kuzaba muganga kugira ngo afashe abatishoboye. Ku ishuri rya Groupe Scolaire Notre Dame du Bon Conseil i Byumba aho yigaga amashuri yisumbuye, yari azwi cyane nk’umukobwa w’intangarugero mu myitwarire no mu bwitonzi.
Mu 1991, ubwo hashyirwagaho bwa mbere irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, Jeanne Nubuhoro yitabiriye irushanwa ryabereye kuri Hotel Meridien i Kigali (ubu yahindutse Hotel Umubano). Ku myaka ye 18 y’amavuko, yahize abandi bakobwa benshi bari baturutse imihanda yose y’u Rwanda. Yarushije abandi mu bwiza, mu buhanga no mu buryo yisobanuraga imbere y’abagize akanama nkemurampaka. Byari ubwa mbere u Rwanda rukoze irushanwa nk’iryo, maze Jeanne aba Nyampinga wa mbere mu mateka y’u Rwanda.
Ibi byamuhinduriye ubuzima. Yahindutse icyitegererezo ku rubyiruko, abakobwa benshi batangira kumureberaho nk’intwari y’ubwiza n’ubwenge. Nubwo icyo gihe irushanwa ryakozwe mu buryo bworoheje, ritarimo ibihembo bikomeye, Jeanne ntabwo yigeze abigira ikibazo. Yari yishimiye kuba ahagarariye abakobwa b’Abanyarwandakazi, kandi yifuzaga gukoresha izina rye mu guteza imbere umuco n’indangagaciro zishingiye ku bupfura, ubumuntu no gukunda igihugu.
Nubwo yabaye Nyampinga, ubuzima nti bwahise bumworohera. Icyo gihe, igihugu cyari mu bihe bikomeye by’ivangura n’itotezwa ryakorerwaga Abatutsi. iterabwoba n’akarengane byatangiye gufata indi ntera, ku buryo n’umuryango wa Nubuhoro utabashije kurokoka icyo cyago cy’ubusumbane n’urwango. Mu 1992, Jeanne hamwe n’umubyeyi we bahisemo guhungira mu gihugu cy’u Burundi, kugira ngo barokoke ubwicanyi bwari butangiye gufata indi ntera mu bice bitandukanye by’u Rwanda.
Nubwo yari mu buhungiro, ubuzima bwa Nubuhoro Yakomeje kuba intangarugero. Ntabwo yigeze arekera aho kwerekana impano ye n’indangagaciro z’umwari w’Umunyarwandakazi. Yitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Burundi, aho nabwo yahize abandi akegukana ikamba rya gisonga cya mbere. Uko yitwaye imbere y’abanyamahanga, byatumye benshi bamubonamo intwari, umukobwa uhagarariye Afurika y’u Burasirazuba mu bwitonzi, ubwenge n’uburanga.
Yari umuntu w’imfura, wifitemo ikimero ariko kandi anafite umutima wa kimuntu. Yari afite indoto zo kuzakomeza amashuri ye no gukorera igihugu. Ibi byose byagaragaje ko Nubuhoro Jeanne atari Nyampinga usanzwe, ahubwo yari inyenyeri yazamukaga mu kirere cy’u Rwanda Ariko nk’uko amateka ya Genocide yakorewe Abatutsi abigaragaza, inyenyeri nyinshi zashegeshwe n’umuyaga w’urwango. Nubuhoro Jeanne yabaye imwe muri zo.
Nubwo yari yarahunze, umutima we wari ugikunda u Rwanda. Yifuzaga kuzagaruka mu gihugu cye igihe ibintu byaba bihindutse. Nyuma y’umwaka umwe gusa, mu 1993, nyuma y’uko no mu Burundi hatangiye kuzamo umutekano muke n’intambara ishingiye ku butegetsi, Jeanne n’umubyeyi we bagarutse mu Rwanda baje kwihisha i Ndera – aho bari basanzwe batuye.
Ibyakurikiyeho ni amateka ashaririye, yuzuye agahinda, ariko adakwiriye kwibagirana…
Mu gihe Genocide yakorewe Abatutsi yatangiraga mu kwezi kwa Mata 1994, Jeanne Nubuhoro n’umuryango we bari baragarutse murwanda Mubuzima busanzwe i Ndera nyuma y’imyaka ibiri mu buhungiro. Ariko ibyiringiro byose bari bagifite byazimye mu kanya nk’ako guhumbya ubwo interahamwe zatangiraga ibikorwa by’ubwicanyi mu duce twinshi tw’igihugu, birimo n’ahitwaga i Ndera.
Mu ntangiriro za Mata 1994, hamwe n’abandi batutsi benshi bari barahungiye kuri Bitaro bya Caraes Ndera, Jeanne, na nyina Nyiramadadari Mediatrice, na musaza we Jean Fidèle Mutaganira na mukuru we Mutesi Paulina batekereje ko ubwo ari ahantu ha Kiliziya, bari hafi y’abafurere ndetse n’abaganga, bashobora kuharokokera. Icyo cyizere cyari gishingiye ku makuru ko ingabo za MINUAR (Umuryango w’Abibumbye) zari zirinze ibyo bitaro.
Nyamara icyizere cyose cyarayoyotse ubwo tariki ya 11 Mata 1994, izo ngabo zaje kuvanwa kuri ibyo bitaro, zisiga Abatutsi bahari bonyine imbere y’interahamwe zari ziteguye kurangiza umugambi wa Genocide. Guhunga ntibyashobokaga, gufashwa ntibyari bikibaye, icyari gisigaye ni ugutegereza urupfu—rutari ukwicwa gusa ahubwo no gukorerwa iyicarubozo.
Nubuhoro Jeanne, uzwi na benshi nk’umwari w’igikundiro n’icyubahiro, ntiyapfuye nk’abandi. Yishwe urupfu rw’agashinyaguro, mu buryo bw’akarengane n’urwango rudafite ishingiro. Nk’uko ubuhamya butandukanye bwatanzwe n’abarokokeye i Ndera bubigaragaza, interahamwe zimaze kubona ko ari we Nyampinga w’u Rwanda, zamukuyemo zimugaragaza nk’inkomoko y’urwango rwose zari zifitiye Abatutsi.
Zamushinyaguriye zimubwira amagambo yuzuyemo isesereza, ziramukubita, zimujombagura ibyuma, zimutwika, ndetse zimutoteza mu buryo budashobora gusobanurwa mu magambo. Zaramuhemukiye mu buryo bukabije, ariko mu maso ye, nk’uko byagaragajwe n’abatangabuhamya, ntiyigeze atakaza icyubahiro n’ubutwari. Yari nk’inyenyeri imurika kugeza ku munota wa nyuma.
Ku itariki ya 17 Mata 1994, we n’abagize umuryango we bishwe n’interahamwe, mu maso y’abandi bose bari bategereje urupfu rwabo.
Mu muryango w’abana 8 bavukaga kwa Munyankindi Jean, hasigaye batatu gusa. Bamwe bishwe muri Genocide, abandi bapfa nyuma yaho bazize izindi ndwara, ariko inkuru ya Nubuhoro Jeanne yasigaye nk’urwibutso rw’ukuntu igihugu cyatakaje impano ikomeye—umwari wari warashibutse nk’ishema ry’u Rwanda, ariko agakatwa n’icumu ry’urwango rw’amateka mabi.