Amatorero atandukanye azagira uruhare mu iyimikwa ry’umwami Charles III

Umwami Charles III, ugaragaza ko ashishikajwe no kuba umuntu uhuza abantu bose mu Bwongereza, agiye kwambikwa ikamba mu birori bizaba ku nshuro ya mbere aho hazagaragara uruhare rw’amadini atari Itorero ry’Ubwongereza gusa.

Ku wa gatandatu, Arkiyepiskopi w’ibiro bya Canterbury, yatangarije abayobozi b’amadini atandukanye arimo; Ababuda, Abahindu, Abayahudi, Abayisilamu n’Abasikh ko bazagira uruhare mu bice bitandukanye bizaranga iki gikorwa cyo kwimikwa. Ku nshuro ya mbere kandi hazagaragara abasenyeri b’abagore muri uwo muhango, ndetse bizarangwa n’indirimbo hamwe n’amasengesho.

Mu ijambo rye, Arkiyepiskopi Justin Welby, ari nawe muyobozi w’umwuka mu Itorero ry’Ubwongereza yagize ati: mu isengesho ryanjye ntihabura mo ikifuzo cy’uko abantu bose batanze umusanzu wabo muri uyu murimo, baba abizera cyangwa abatizera, bazabona ubwenge n’ibyiringiro bishya bizana imbaraga n’ibyishimo. Ikindi kandi iyi Serivisi izaba ikubiyemo ibintu bishya byerekana ubudasa bw’umuryango wacu wa none.

Imihango kandi yagaragaje imbaraga za Charles mu kwerekana ko ubu bwami bumaze imyaka 1000 bugifite akamaro kanini mu gihugu kuruta uko byari bimeze igihe nyina yambikwa ikamba mu myaka 70 ishize. Mu gihe uyu mwami ari guverineri mukuru w’Itorero ry’Ubwongereza, ibarura riheruka ryagaragaje ko abantu batageze kuri kimwe cya kabiri cy’abaturage bavuga ko ari Abakristo.

ishingiye ku nsanganyamatsiko igira iti “Yahamagariwe Gukora” umuhango wo kwimikwa uzatangirana n’umwe mu bagize itsinda rya Choriste ya Chapel Royal risuhuza umwami. Charles azasubiza agira ati: “Mw’izina ryanjye na nyuma y’urugero rwanjye, ntabwo naje gukorerwa ahubwo naje gukorera.”

Nk’uko byatangajwe n’ingoro ya Lambeth, inzu ya Arkiyepiskopi wa Canterbury; Uyu mwanya uzaba ugamije gushimangira akamaro k’urubyiruko ku isi muri iki gihe. Uyu muhango uzaba ugizwe kandi n’ibintu byinshi byamateka byerekana imigenzo ya kera aho imbaraga zahawe abami nabamikazi bashya mu binyejana byinshi. Mu gice cyera cyane cy’uyu muhango, Arkiyepiskopi wa Canterbury azasiga amavuta umwami, amwiyegurire kandi amutandukanye n’abayoboke be. Itorero kandi rizatumirwa kuvuga Isengesho rya Nyagasani ‘mururimi bahisemo.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved