Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 11 Mata 2024, Umuyobozi w’Umujyi wa Goma, Kapend Kamand Faustin, mu rwego rwo kwerekana abagizi ba nabi mirongo itandatu bakekwaho kwica abantu, yatangaje ko muri bo hari abakoraga ubwo bugizi bwa nabi bambaye imyenda ya gisirikare babeshya abaturage ko bari gucunga umutekano.
Yatangaje ko kandi muri aba bagizi ba nabi bafashwe barimo na bamwe bakekwaho kuba baragabye igitero ahitwa ‘entrée présidentielle’. Uyu muyobozi kandi yatangaje ko ku byerekeye ubwicanyi bwahitanye abantu benshi ku mugoroba wo ku wa gatatu, ngo abakekwaho kugira uruhare muri iki cyaha bafashwe bashyikirizwa ubutabera. Icyakora yongereyeho ko hari amayeri menshi yatahuwe, yabafashaga kurara bakora ubugizi bwa nabi muri uyu Mujyi harimo kwica no kwiba abaturage.
Uyu muyobozi utarashatse kuvuga byinshi ngo agaragaze umubare wabahaburiye ubuzima yagize ati“Byari ubujura. Abakoze iki gikorwa bari mu maboko yacu. Ndababwira, twabonye aho abajura bajugunye imyenda ya gisirikare bakoresheje muri icyo gikorwa, n’intwaro bajugunye.”
Yakomeje agira ati “Komisiyo ishinzwe kumva no gukora iperereza yamaze gushyirwaho. Ibisubizo nyabyo muzabihabwa n’inkiko. Murabizi, habaye no kutubahiriza amabwiriza. Twavuze ko nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, moto zitagomba kuzenguruka muri uyu Mujyi.”
Komiseri Mukuru Kapend kandi yasabye ko abavunja amafaranga n’abakoresha amakarita mu bucuruzi n’ibindi bikorwa, batagomba kurenza saa kumi n’imwe z’umugoroba bagikora. Ndetse uyu muyobozi yemeza ko ibyabaye bifitanye isano no kutubahiriza amabwiriza y’umutekano. Arakeka kandi ko habaye ubufatanyacyaha mu bujura bwabaye ku wa Gatatu.