banner

Amayobera ku rupfu rw’umukozi wa Caritas-Rwanda wasanzwe yapfuye ku buriri

Umugabo witwa Nshimiyimana Faustin w’imyaka 48 y’amavuko wari ucumbitse mu karere ka Nyamasheke wari usanzwe ari umukozi wa Caritas-Rwanda, yasanzwe mu buriri bwe yapfuye. Ni mu mudugudu wa Kigarama, akagali ka Kibingo mu murenge wa Gihombo, aho amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuwa 7 Nzeri 2023.

Kuwa 6 Nzeri 2023, Nshimiyimana yari yirirwanye na bagenzi be bari bagiye gukorera muri aka karere, saa sita z’amanwa baratandukana bagiye gukorera ahandi we ajya ku kigo nderabuzima cya Kibingo bamuha ibinini by’umutwe arataha ajya kuruhuka. Nimugoroba yabyutse ajya guhaha mu santere, icyakora saa kumi n’ebyiri zo ku mugoroba hari uwamuhamagaye amubaza uko amerewe undi amubwira ko ameze neza.

Nshimiyimana yari yatumije inama yagombaga kubera ku murenge wa Gihombo, aho yari kwitabirwa n’abagenerwabikorwa b’umushinga wa caritas kuri uyu wa 7 Nzeri. Icyakora abo yatumiye mu nama bageze aho yagombaga kubera, baramutegereza baramubura, gusa bahamagara terefone ye igacamo ariko hakabura uyitaba.

Inkuru Wasoma:  Abana babiri baratabarizwa nyuma yo kwihakanwa n'umubyeyi wemeraga ko ari abe mbere hose.

Byabaye ngombwa ko biyambaza umushoferi w’ikigo nderabuzima aragenda ajya kureba nyakwigendera aho yari acumbitse, agezeyo aramuhamagara yumva terefone iri gusonera mu nzu. Yarakomanze abura umukingurira, ahita ajya kureba padiri kuko inzu ari iya paruwasi, bamena ikirahure cy’idirishya basanga aryamye ku buriri yapfuye.

Moise Bigirabagabo, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihombo, yavuze ko nyuma yo kumenya amakuru bajyanye n’inzego z’umutekano hamwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bafata umwanzuro wo kujyana umurambo wa nyakwigendera ku bitaro bikuru bya Kibuye kugira ngo hamenyekanye icyateye urupfu rwe, kugeza ubu hakaba hataramenyekana icyo yazize.

Nyakwigendera asize umugore n’abana bane, yagiye gucumbika mu karere ka Nyamasheke kubera impamvu z’akazi ariko ubusanzwe urugo rwe ruherereye mu karere ka Rubavu.

Ivomo: igihe

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved