Amayobera ku rupfu rw’umusore ukekwaho ubujura wapfuye arimo kwisobanura.

Abaturage b’akagari ka Kagatamu mu murenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke, baravuga ko bahuye n’ibisa n’amayobera mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Werurwe, ubwo umusore witwaga Musha Gael w’imyaka 23 yababwiraga uburyo yaraye afashwe n’abanyerondo amaze kwiba afatanije na bagenzi be bahise bacika, yamara gusubiza ibyo yari abajijwe byose bijyanye n’ubwo bujura agahita apfa.  Abanyerondo baciye umuzunguzayi ugutwi.

Umwe mu bari bari ku biro by’akagari ka Kagatamu, aho uyu musore yarajwe nyuma yo gufatirwa mu cyuho, yavuze ko uyu musore uvuka mu mudugudu wa Ntwali, akagari ka Cyangugu,umurenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi, ngo yari yajyanye n’abandi  bajura 4, babiri bafite moto, we n’undi  mugenzi we bafite amagare bari kumwe n’undi wagendaga abafasha. Uyu mubare w’abajura ngo ushobora kuba warengaga kuko abandi bacitse abanyerondo ntibababone neza bose nk’uko BWIZA dukesha iyi nkuru babitangaje.

Aho yafatiwe hanagaragaye bimwe mu bikoresho bakoresheje baca inzugi n’amadirishya by’amabutiki bibyemo, birimo ibyo bacishije inzugi, igiti beguza za giriyaje bamaze guca n’ibyuma ngo  bifashisha bica cyangwa bakomeretsa uri mu nzu cyangwa undi utabaye igihe aje kubarwanya. Ati: “Mu ma saa saba na 45 z’igicuku ni bwo baje muri santere y’ubucuruzi yegeranye n’ibitaro bya Bushenge mu mudugudu wa Kagatamu, baca urugi rw’inyubako y’ubucuruzi icururizamo uwitwa Bizimana Kanani Vénant usanzwe ari n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Bweyeye mu karere ka Rusizi, bibamo byinshi birimo imiceri, gaz, inzoga, imashini  idoda ngo umuntu yari yaharaje,n’ibindi.’’

Yakomeje avuga ko  bamaze kuhiba, bakomereje haruguru y’aho mu mudugudu wa Gasura, ku nyubako icururizamo umukobwa witwa Niyombabazi Marceline, urenze gato ibiro by’akagari ka Kagatamu,n a ho baramena barinjira bahakura imashini 2 zidoda, basohora na bimwe mu bicuruzwa byarimo, batarabipakira kuri ibyo binyabiziga bari bapakiyeho ibindi, abanyerondo barabumva baratabara. Ati: “Bagiye kwiba kuri iyo butiki ya 2, umwe mu banyerondo bari ku biro by’akagari yabaye nk’uzamuka gato kuri kaburimbo, arabukwa umuntuwasaga  n’umwihisha, akurikiranye abona idirishya ry’iyo butiki rikinguye, rimeze nk’iriciye, akeka ko ari abajura, avuza induru, bagenzi be baraza, batarahagera babona abantu bakije moto 2 baragiye n’umunyegare umwe aragiye.’’

Inkuru Wasoma:  Umuganga w’i Bitaro bya Mibilizi yahuye n’akaga bituma nawe ajya mu Bitaro

Yakomeje ati: “Wa musore wari wihishe yataye igare yiruka n’amaguru, baramutangatanga, amanuka ku mukingo muremure cyane uri hafi aho. Kuko  bigaragara ko yasaga n’utawuzi, awubirindukaho yikubita hasi agwira ukuguru n’ukuboko, tukanakeka ko yaba yanaviriye imbere, bahita bamugwaho ariko akirimo umwuka bamugarura kuri iyo butiki.’’ Ahagarutse ngo yaberetse ibikoresho bakoresheje muri ubwo bujura n’ibyuma bari kwitabaza, ajyanwa ku biro by’akagari arazwayo ibindi bikomeza bukeye.

Icyabaye nk’amayobera ku baturage bari bahuruye mu gitondo, ngo ni ukuntu bamubazaga uko byagenze, ababwira ko aka gace bibyemo bakagenzuye inshuro 3 zose bakiga neza, bamaze kumenya ko inyubako ya mbere umukobwa uyicururizamo atayiraramo, bapanga kuhiba. Ngo amaze kubabwira uko babigenje, aho ngo, kugira ngo bahaneke neza biriwe bahanywera, umukobwa ataha bamureba, muri ariya masaha y’ijoro baza kuhiba banabigeraho, ababwira ko bamaze guheka ibyo bahibye kuri moto no ku magare, bakagera aho handi babona ibyo batwaye bitabahagije, na ho bakahiba, bagafatwa batarabipakira, abandi bagacika we agafatwa, babona arahindutse.

Ubuyobozi bubibonye ngo bwashatse uburyo bumugeza ku bitaro bya Bushenge, ngo abanze avurwe azabone kubaha amakuru y’ubu bujura n’ababurimo bose  kuko  ngo yavugaga ko ari isheni ndende, akimara kuvuga  ibyo yari abajijwe byose babona umwuka umushizemo. Ati: “Twumiwe, twibaza ibibaye biratuyobera, RIB irahagera, umurambo ujyanwa ku bitaro bya Bushenge gukorerwa isuzuma, abo bandi bo baracyashakishwa n’inzego z’umutekano, ingano y’ibyibwe twahavuye itaramenyekana. Ntitunazi niba bazatubwira ibyo babonye muri iryo suzuma.’’

Umukuru w’umudugudu wa Kagatamu, Nsengumuremyi Anaclet, yemeje amakuru y’ubu bujura n’urupfu rw’uyu musore, anavuga ko aka gace kibasiwe n’abajura mu buryo budasanzwe, inzego z’umutekano na zo zikwiye kuhashyira ingufu zidasanzwe kuko bigenda bifata intera ndende. Ati: “Ubujura ino burakabije cyane kuko nta munsi w’ubusa tutumva uwibwe. Mu ntangiriro z’ukwezi gushize muri uyu mudugudu hibwe inka irahera, haciyeho icyumweru kimwe mu mudugudu wa Ruhinga ya 2 bahatwara indi abanyerondo barabatesha.

Inkuru Wasoma:  imibare y'abarwayi iri kuzamuka!impungenge ni nyinshi ku cyorezo cya Coronavirus yihinduranyije

Yakomeje agira ati “Muri icyo cyumweru n’ubundi muri uwo mudugudu bahatwara indi ifatirwa mu ibagiro i Kamembe yamaze kubagwa, none dore ibitangiranye n’uku kwezi, ni ikibazo gikomeye cyane,gisaba izindi mbaraga abaturage,ubuyobozi n’inzego z’umutekano.’’ Abaturage banavuga ko ubujura bwifashisha ibinyabiziga butari bumenyerewe muri aka karere,nyuma y’ubu bwabaye, bagasaba Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda kurushaho kubafasha kujya hakurikiranwa abatwaye ibinyabiziga mu masaha akuze y’ijoro  n’ibyo batwaye, kuko uretse magendu bamwe muri bo bajyaga baba bakekwaho, batangiye no kubikoresha mu bujura buciye icyuho.

Inkuru Wasoma:  Abana b’abakobwa basambanyijwe bahatirizwa n’ababyeyi babo kujya kubana n’ababasambanyije

Yakomeje agira ati “Muri icyo cyumweru n’ubundi muri uwo mudugudu bahatwara indi ifatirwa mu ibagiro i Kamembe yamaze kubagwa, none dore ibitangiranye n’uku kwezi, ni ikibazo gikomeye cyane,gisaba izindi mbaraga abaturage,ubuyobozi n’inzego z’umutekano.’’ Abaturage banavuga ko ubujura bwifashisha ibinyabiziga butari bumenyerewe muri aka karere,nyuma y’ubu bwabaye, bagasaba Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda kurushaho kubafasha kujya hakurikiranwa abatwaye ibinyabiziga mu masaha akuze y’ijoro  n’ibyo batwaye, kuko uretse magendu bamwe muri bo bajyaga baba bakekwaho, batangiye no kubikoresha mu bujura buciye icyuho.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved