Amayobera k’urupfu rw’umusore wavuye mu bukwe agahita anywa imiti yo kwiyahura

Umusore witwa Masengesho Jean Pierre w’imyaka 21 wo mu karere ka Karongi, yavuye mu bukwe ageze mu rugo yiyahuza umuti w’ibihingwa bita Kioda. Ibi byabaye kuwa 28 Kanama 2023, aho atuye mu mudugudu wa Ruhondo, akagali ka Ruhinga, Umurenge wa Gitesi.

Abo mu muryango we bavuze ko uyu musore yavuye mu bukwe kuwa 27 Kanama 2023, ageze mu rugo yihina mu cyumba anywa kuri uyu muti, arangije yiyicarira ku irembo. Nyuma yaje guhamagara murumuna we amutuma amazi yo kunywa, undi arayazana, amaze kuyanywa akomeza kwiyicarira aho ku irembo.

Icyakora ababyeyi be n’abavandimwe be bavuze ko bakomeje kugira ngo yicaye ku irembo ari gufata akayaga, bumva ko namara gufata akayaga arajya kuryama nk’abandi,gusa mu gitondo cyo kuwa 28 Kanama 2023 baje gutungurwa no gusanga arambaraye hasi barebye basanga yapfuye kare.

Aba bahise bahuruza abaturanyi n’abayobozi. Irakoze Justin, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitesi w’umusigire, yabwiye Taarifa ko amakuru bari basanzwe bafite kuri Masengesho ari uko yari asanzwe akunda inzoga cyane. Gusa ngo nta kibazo yari asanzwe afitanye n’abo mu muryango we cyangwa abaturanyi.

Ubwo aya makuru yajyaga hanze hari hategerejwe inzego zishinzwe iperereza kugira ngo hafatwe ibipimo no kujyana umurambo kuwusuzuma ngo hamenyekane icyo Masengesho yazize cy’ukuri. Aho umurambo we uzashyingurwa nyuma y’isuzumwa rikorerwa mu bitaro bya Kibuye.

Inkuru Wasoma:  Umunyarwandakazi uherutse kurushinga n’umwongereza umukubye kabiri mu myaka yimwe Visa yo gusanga umugabo we

Inkuru Wasoma:  M23 na Wazalendo baramukiye mu mirwano ikomeye

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved