Amayobera y’urupfu rw’umugabo wapfuye amarabira ari gukata icyondo

Inkuru y’urupfu rw’umugabo witwa Habimana Steven yamenyekanye kuwa 9 Nyakanga 2023 mu gitondo, aho uyu mugabo wakoraga akazi ko kubaka yapfuye urupfu rw’amarabira, bigakekwa ko yishwe n’umuriro w’amashyanyarazi. Ibi byabereye mu karere ka Ruhango, umudugudu wa Ruhango, akagali ka Nyamagana Umurenge wa Ruhango yari agiye kubakira umucuruzi waho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango, Nemeyimana Jean Bosco yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko nyakwigendera ubwo yarimo gukora akazi ko kubaka na bagenzi be yakoze ku muriro w’amashanyarazi ahita apfa.

Gitifu Nemeyimana avuga ko ayo makuru ariyo bahawe ariko urwego rw’ubugenzacyaha bwatangiye gukora iperereza kucyaba cyarahitanye Habimana. Yagize ati “amakuru twahawe ni uko abyemeza, ariko inzego zibishinzwe nizo zishobora kwemeza ko yishwe n’amashanyarazi cyangwa niba ari ikindi kibazo yari afite turategereje.”

Gitifu yakomeje avuga ko nyakwigendera nta cyangombwa bamusanganye gusa abo bakoranaga bamwita Habimana Steven, ndetse yewe bakaba batazi n’aho yakomokaga icyo bamuziho ari uko yari ari kubakira umucuruzi wo mu ruhango.  Gitifu avuga ko uwitabye Imana yari hagati y’imyaka 35 na 40 y’amavuko. Umurambo we wajyanwe ku bitaro bya polisi ku Kacyiro ngo ukorerwe isuzuma.

Inkuru Wasoma:  Hamenyekanye icyatumye umusore atemagura murumuna we bavukana munda

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved