banner

Amaze imyaka 20 akora muri morgue, iby’imizimu n’imyuka mibi ndetse no kwita ku mirambo

Ngarambe Assiel, ni umusaza w’imyaka 76, amaze imyaka 20 akora mu buruhukiro (morgue) ha handi imirambo y’abitabye Imana yose imunyuzwaho, akayishyira ahabugenewe kugeza ije gutwarwa na ba nyirayo, ikibungabunzwe bya kinyamwuga.

Ngarambe akora mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK. Kuri we, hari byinshi abenshi batinya binabakumira ku kuba bakora aka kazi akora, nk’inkuru z’imyuka mibi, abazimu, ko abantu bapfuye bagaruka mu yindi shusho iteye ubwoba, byose bigatuma inkuru zijyanye n’urupfu, abapfuye n’ibindi bitera ubwoba, ariko we ntabwo bijya bimukoraho.

Abishwe n’indwara, impanuka n’ibindi byose bamunyuzwa imbere, ndetse akakira n’imirambo y’abaturutse hanze y’ibitaro, agafasha mu gupima imirambo, gufata impagararizi zayo hasuzuma indwara runaka n’ibindi. Ni akazi umuntu wese abona ko Ngarambe agakora kubera ubumuntu n’icyubahiro agomba ikiremwamuntu, naho iby’uko ari akazi kamutungiye umuryango bikaza nyuma.

Ngarambe yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko amaze imyaka 43 mu bijyanye no gutanga serivisi z’ubuvuzi kuko yabwinjiyemo kuva mu 1982, akora mu cyumba babagiramo, hamwe yatunganyaga ugiye kubagwa, muganga agasanga buri kimwe cyose kiri ku murongo.

Uyu musaza uvuka mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Bweramana, ubwo yakoraga akazi ke haje inkubiri yo kwirukana abatarize, na we kuko yari muri abo agendamo, icyakora ubumuntu, ubunyangamugayo n’ubunararibonye bimuranga, bituma agarurwa ashakirwa undi mwanya utuma akomeza kubaho, aribwo yahawe akazimuri serivisi z’uburuhukiro.

Akomeza avuga ati “Numvise bantumaho, bambwira ko bashaka kunkoresha mu nzu y’uburuhukiro. Sinazuyaje kuko n’ubusanzwe nakoraga mu cyumba babagiramo. Ntabwo byanteye ubwoba kuko n’ubundi iyo umuntu yitabaga Imana muri icyo cyumba nitwe twamushyiraga abo mu nzu y’uburuhukiro.”

Mu gitondo arabyuka akajya mu kazi, akambara ibimurinda kuba umubiri we wahura n’uw’uwapfuye, ni ukuvuga itaburiya, udupfukantoki, agapfukamunwa, inkweto ndende n’ibindi, ndetse mu gihe cy’ibyorezo agateganyirizwa imyenda idasanzwe. Iyo amaze kwikwiza, Ngarambe yinjira mu cyumba cy’uburuhukiro, ahabarizwa frigo zibikwamo imirambo, akamenya ko zikora neza, akareba niba imirambo iri mu zindi itangiritse, mbese akita ku kantu kose, kugeza no ku mazina y’umurambo w’umuntu uri aho, kugira ngo atibeshya akaba yatanga utari wo.

Iyo bamuzaniye umurambo, Ngarambe aba azi imyenda agomba kuwushyiraho kugira ngo udashyuha cyane ukangirika, akamenya uko agomba kwitwara mu gihe hari abaje kureba umurambo wabo hirindwa imyitwariye yatuma afatwa nk’umushinyaguzi, n’ibindi.

Uretse imirambo ituruka mu bitaro imbere, Ngarambe anafasha abazanye imirambo yo hanze mu gihe hagitegerejwe umunsi wo kubashyingura, byose akabikora kinyamwuga, mu myitwarire ya kimuntu. Ati “Hano nahaje mpazi. Nta kibazo hanteye. Iwanjye na bo nta kibazo byabateye kuko bari basanzwe bazi ko nkora mu bitaro, bazi ko iyo ukora mu bitaro akazi kose uhawe wagakora.”

Nubwo ari akazi kaba gatunze umuntu, gukora mu buruhukiro niho hantu uhakora ahura n’abantu benshi bababaye, Ukora aha aba agomba kwigengesera birenze gukorana umurava, kuko bitabaye ibyo ashobora gufatwa nk’umushinyaguzi, mu gihe abandi baba barenzwe n’agahinda ko kubura ababo.

Ni ingingo Ngarambe yasobanukiwe rugikubita, aho agira ati “Ntabwo wabona umuntu yagize ibyago nawe ngo ugaragaze ko ntacyo bitwaye. Urabihanganisha ukirinda no kuvuga amagambo menshi, ukitonda, ukabasobanurira neza uko umurambo wabo ubikwa muri kiriya cyumba cy’ubukonje, ukabereka n’ibibujijwe mu buryo budahutaza. Hari ubwo baza bamurunzeho imyenda myinshi, ariko mu mvugo ituje ukamwereka ko imyenda myinshi ituma adakonja kandi dushaka ubukonje ngo atangirika.”

Inkuru Wasoma:  Ikibuye cyo mu isanzure gishobora kugwa ku Isi mu 2032

Ngarambe avuga ko iyo umurambo wamaze gutunganywa ugiye gushyirwa muri frigo, nabyo abisabira ba nyirawo uburenganzira, mu rwego rwo kwirinda ko hashobora kuvuka ikibazo nko kuba wenda ugiye gushyirwamo umuryango we utabishaka cyangwa hakaba uwavuga ko bamuhaye utari wo, babyemera ugashyirwamo.

Ngarambe avuga ko nubwo ibi yabimenyereye nk’akazi, ndetse yewe akavuga ko nta n’ubwoba biba bimuteye ariko hari ubwo amarangamutima amutwara nk’umuntu cyane nk’iyo abonye nk’uwatabarutse akiri muto. “Ati “Umuntu aba ari umuntu. Hari ubwo ubona uwo bazanye yapfuye akiri inkumi, umwana w’umusore ukiri muto cyangwa undi ugifite imbaraga. Urababona ukishyira mu mwanya wa wa mubyeyi, wabuze umwana ariko kuko ari inzira ya twese, ugakora akazi ushinzwe.”

Ingingo y’abazimu, imbaraga z’umwijima, cyangwa ibindi bijyanye n’imyuka mibi bikunda kuvugwa cyane ku bapfuye, bamwe bakizera ko uwapfuye aza mu yindi sura, ni inkuru Ngarambe afata nk’ibihuha ku ko nta bimenyetso bifatika arabona mu myaka 20 amaze akora mu buruhukiro. Agira ati “ Ni ibyo abantu bishyiramo. Biriya byumba biba bimeze nk’ibindi. Aho tuba twamushyize ni naho tumusanga. Ibyo by’abazimu ntabyo nigeze mbona yewe ntabyo nigeze numva, haba nijoro cyangwa ku manywa.”

Icyakora nk’umuntu uba wiriwe mu kazi runaka hari ubwo aba aryamye akaba yarota imirimo yiriwemo “ukarota bamuzana, mbese ka kazi wiriwemo, ariko ntabwo biba buri gihe.”

Umunsi ku wundi ngarambe aba ari ku buruhukiro yiteguye ko bamubwira ko hari uwo inzogera yirenze, ubundi agategura aho uwo utagihumeka uw’abazima aza gushyirwa, akazi akagatunganya nk’umunyamwuga. Ni na ko bigenda iyo ba nyir’umurambo baje gutwara uwabo, arabafasha byose bikagenda neza.

Uyu musaza akora ku manywa cyangwa n’ijoro bitewe n’imiterere y’akazi. Avuga ko mu myaka 20 amaze kwakira imirambo myinshi atabasha no kubonera umubare, akagaragaza ko n’abo mu muryango we bitabye Imana yarabakiriye. Ati “Maze kwakira abantu benshi cyane ntabasha kubara. Hari ukwezi baba ari benshi ariko imibare igatandukana. Uku kwezi bashobora kuba 50, ukundi bakaba 60, mbese bagenda bahindagurika.”

“Umwana wanjye yararwaye mujyana mu kigo nderabuzima biranga, muzana hano birangira yitahiye, nawe namwakiriye nk’abandi (Mu buruhukiro). Ni ibintu biba bibabaje cyane. Uzi kubona umwana agusize agifite imbaraga wowe ugasigara aho umuruta? Uravuga uti ‘Nzashyingurwa na nde ko mbona abakanshyinguye barimo kwigendera’ Bisaba kwihangana.”

Mukantaganda Bernadette, ni Umukozi muri CHUK ushinzwe imibereho myiza y’abakozi, yavuze ko abakozi bakora mu buruhukiro bitabwaho nk’abandi bakozi bose, icyakora aba bakagira umwihariko wo kubaba hafi, no kugenzura bihoraho hirindwa ko hakorwa amakosa.

Ati “Ngarambe ashimirwa byinshi, bijyanye no gukunda akazi, kurangwa n’ubushishozi, ikinyabupfura, by’akarusho akigisha abakozi, natwe twese aruta tukamwigiraho byinshi.”

Muri serivisi z’uburuhukiro muri CHUK ku manywa haba hari abantu batatu, nijoro hakarara umwe ariko haza umurambo uza mu buruhukiro hakifashishwa abandi baba bakoze.

Ntabwo ari umuntu wese wemererwa gukora mu buruhukiro, kuko hari ibishingirwamo birimo, uzi gusoma no kwandika kuko hari ibibanza kuzuzwa kugira ngo yinjizwe mu buruhukiro, ufite ubumuntu kurusha abandi, n’umuntu ufite umutima wo kwihangana kuko atari buri wese ushobora kwihanganira kubona imirambo buri mwanya.

Mukantaganda Bernadette, ni Umukozi muri CHUK ushinzwe imibereho myiza y’abakozi

AMAFOTO: IGIHE

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!