Martha Mukagakwerere ni umubyeyi umaze imyaka irenga itanu n’amezi ane atwite inda yaranze kuvuga yahishuyu urugendo yahishuye urugendo n’ubuzima abanyemo n’iyo nda igenda imwihinduka buri munsi kuko nk’uyu munsi arayibona ejo akayibura nanone nyuma y’igihe ikagaruka.
Uyu mubyeyi w’imyaka 43 yahuye n’ibizazane ariko ntago ajya atakaza icyizere kubera ko yizera ko Imana izamufasha kuko ishobora byose. Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru yavuze ko inda atwite ayimaranye imyaka itanu n’amezi 4. Ubwo bamubazaga uko byagenze yavuze ko ubwo yari atwite yagiye kumva yumva umuyaga urahushye inda ivamo kandi yayumvaga,
Yagize ati” ubwo nari ntwite igitondo kimwe nicaye nagiye kumva ikintu gisa n’igihushye munda ubundi inda ndayibura, kandi numvaga umwana arimo akina munda niko kubwira umugabo twari kumwe ko inda igihe niko kujya kwa muganga cyane ko nari mfite ibipapuro nivurijeho ubwo nipimishaga ariko tugezeyo umwana baramubura”.
Uyu mubyeyi yavuze ko kuva icyo gihe yatangiye urugamba rwo kubana n’iyi nda kuko ajya kumva akumva iraje ubundi ikongera ikagenda anavuga ko imugoye cyane kubera ko agiriramo n’ibibazo byo kuva. Akomeza avuga ko n’abaganga bo ubwabo byabayobeye akayoboka iznira y’amasengesho bo bakamwizeza ko ari isaha y’’Imana itaragera nigera umwana azavuka.
Uyu mubyeyi akomeza avuga koi bi byamubayeho ari nk’impanuka kubera ko uyu mwana atwite ari uwa kane imbere ye batatu bahari bakaba baravutse neza nta kibazo bateje. Akomeza avuga ko kandi mu bantu bamugiriye inama yo kwivuriza mu Kinyarwanda n’abaganga basanzwe barimo kuko nabo ubwabo byarabayoboye kandi anamaze kuzenguruka ibitaro byinshi cyane.
Martha akomeza avuga ko nyuma yo gusiragira ahantu henshi, hari umuganga umwe wamubwije ukuti amubwira ko umwana we hari ibintu bamushyizemo bityo yretse gutegereza Imana gusa. Avuga ko kugeza ubu uyu mwana aheruka kujya mu nda ye mu mwaka wa 2021 akaba ategereje Imana kuko hari icyo yavuganye nayo kandi abayeho kubera yo Atari kubw’abantu.
Ubwo yavugaga ko n’uburyo abayeho abizi neza ko aria bantu babimukoze, bamubajije niban yaba azi umuntu wabimukoreye Martha asubiza avuga ati”ndamuzi kuko Imana yaramunyeretse kandi ikindi nawe ubwe yageze aho yivamo arabivuga kuko twahoze turi inshuti ariko ubu ntakinyegera”. Umunyamakuru yamubajije niba adashobora kujya mu baganga gakondo Martha asubiza avuga ati” sinzajyayo kuko ndananiwe cyane, nizeye ko Imana izamfasha ikampa umwana igihe nikigera kandi n’abankomeretsa ni benshi ari nizeye ko no kuba nkibasha guhumeka Imana ariyo ibikora”.
Amateka ya Knowless Butera: ibyo utigeze umenya kuri uyu muhanzi n’ibintu 10 bitangaje kuri we