Uyu mugabo yasize umugi, abantu n’ibintu ajya kwiturira mu ishyamba kugira ngo abone amahoro. Ubwo umunyamakuru wa AFRIMAX yamusuraga aho yituriye mu ishyamba yamubwiye ko amazina ye ari Matofari Kalimbilo Fidele ariko bakaba bamwita Musemakweli, inkomoko ye akaba ari muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo, aho yavuze ko yahunze abantu n’abahemu agahitamo kwibanira n’ibiti n’inyoni.
ati” nabayeho numvikana n’abantu nta kibazo na kimwe tugirana ariko abantu bo baje kuntenguha. Nakoraga akazi kubu commisioneri, iyo nabajyanaga aho bagiye kugurira amazu cyangwa ibibanza nabarangiye, nta kintu bangeneraga, kandi ari njyewe wabahuje n’abo bagurira. Byarangiye numva ntangiye kugira umutima mubi, kuko nta nyungu nakuraga mubyo nakoraga. Icyambabazaga cyane nuko nabinaga bo abo najyanye guhuza nabo bagurira, bo babyungukiramo”.
Arakomeza ati” njyewe ahubwo narushagaho gusubira inyuma, rwose ab’isi nasanze ari babi pe. Uziko abantu baguhemukira ukumva ubuzima urabwanze waniyahura?”. Ubwo umunyamakuru yamubazaga niba koko kuba abantu baramuhemukiye ari cyo cyatumye afata umwanzuro wo kwiberaho wenyine mu ishyamba, asubiza mu magambo ye ati” hari umugani uvuga ngo biratuta kwiberaho wenyine kurusha uko wabana n’abantu baguhemukira”.
Ati”niyo mpamvu nahisemo kuza kuba njyenyine mu ishyamba, nzibanira n’inyoni n’izindi nyamaswa aho kugira ngo nongenre mbane n’umuntu yongere ampemukire”. Uyu mugabo aho yituriye mu ishyamba afite umurasire w’izuba akoresha kugira ngo abone umuriro wo gushyira muri mudasobwa ye, kuko akunda gusoma cyane ibintu biri gucicikana hirya no hino, ariko uretse n’ibyo akunda gusoma ibitabo, ariko ukimubona uhita umubonamo urukundo ruhebuje akunda Nelson Mandela, aho amwita umubyeyi wa Africa.
Gahunda ye y’umunsi uko iba iteye arabyuka akota akazuba, ubundi akajya gutembera muri iri shyamba atuyemo hagati, agatashya inkwi zo gucana, izindi gahunda ze nko gusoma no kuryama bikaza nyuma, agira ati” iri shyamba ndimazemo imyaka 5, sintinya inyamaswa kandi nazo ntacyo zintwara no mu kanya murumva hari izinyuze aha”.
Ubwo bamubazaga ku bijyanye n’umuryango we kuko aho ngaho nta mugore cyangwa abana bahagaragaraga, Musemakweli yagize ati” kugeza ubu umuryango wanjye basa n’abampaye akato, kubera ko umugore wanjye yanyangishije abana, ndetse n’umuryango we nawo urampagurukira, kuburyo nabo nitaga inshuti magara bagenda bankuraho amaboko buhoro buhoro”.
Yakomeje avuga ko mbere yari afite imyenda ndetse no kubona ibyo kurya byari byoroshye, ariko aho agereye mu ishyamba yambara uko abonye akanarya uko abonye, cyane ko nta mwana ariza ariko nyine kubibona nabyo biba bimugoye, nubwo bitakwirirwa bimurushya kandi yarahisemo kwiberaho mu buzima bwa wenyine ashaka umutuzo aho Atari kumwe n’abantu.
Ubwo bamubazaga nib anta gahunda cyangwa se abona atazasubira mu mugi, yavuze ko ahantu heza atuye nta muntu wahanga, nta kavuyo k’abantu, nta bashyitsi ba hato na hato, nta bana arimo kuriza, muri make ari mu mutekano. Akomeza avuga ko nta n’indwara yamwigerera kuko umwuka w’ibiti ahumeka umurinda kuko ameze nk’uhumeka imiti.
Kalimbilo avuga ko iyo ashatse kugira aho ajya, aragenda ubundi akagaruka aje kuryama, ndetse ko mu myaka itanu amaze aba muri iri shyamba nta kibazo na kimwe arahagirira ahubwo hamuhaye amahoro ndetse n’umutuzo. Avuga ko amaze kwandika ibitaro bitari bike bishobora gufasha abantu kubana neza mu mubano wa kimuntu.
Matofari Kalimbilo Fidele yasoje agira ati” ubundi abantu nyabantu birinda ibyaha no guhemuka niko Imana idusaba. Abahemuka nabo igihe kizagera bibagaruke. Ibyo dukuriramo, ibyo dukora, ibyo tubona byose, bigira uruhare mu mibereho yacu ya buri munsi”.
https://www.imirasiretv.com/dore-amategeko-agenga-abasengera-mu-idini-rya-satani-ni-iyihe-myemerere-ikomeye-bagenderaho-uyumvise-ugira-ngo-twese-niho-dusengera/