Amazina 10 yahawe impinja nyinshi mu 2024

Mu muco nyarwanda, nyuma y’iminsi umunani umwana avutse, inshuti n’imiryango bateranira hamwe mu birori bizwi nk’Ubunnyano, aho umwana ahabwa izina. Iki gikorwa si umuco gusa, ahubwo ni n’uburenganzira bw’umwana guhabwa izina ritazamugiraho ingaruka mbi cyangwa kumutera ipfunwe.

Izina rifite akamaro kanini nk’uko isura iranga umuntu. Iyo abantu bateraniye hamwe, izina ni ryo rikoreshwa kugira ngo buri wese amenye uwo bamuhamagaye.

 

Mu muco nyarwanda, izina umwana yitwa akenshi rihuzwa n’amarangamutima y’ababyeyi be cyangwa ibyifuzo byiza bamwifuriza mu buzima bwe buzaza.

 

Mu mwaka wa 2024, mu Rwanda havutse abana basaga 417,000, bahabwa amazina atandukanye, aho amwe mu mazina agezweho yahawe abana benshi.

 

Mu bakobwa, amazina yakunzwe cyane ni:

  • Ineza (abana 6,792)

  • Uwase (abana 4,606)

  • Ishimwe (abana 4,545)

  • Irakoze (abana 2,575)

  • Igiraneza (abana 2,329)

Ku ruhande rw’abahungu, amazina yakunzwe cyane ni:

  • Ishimwe (abana 6,751)

  • Iganze (abana 3,239)

  • Mugisha (abana 3,009)

  • Hirwa (abana 2,415)

  • Irakoze (abana 2,362)

Amategeko y’u Rwanda ateganya ko umubyeyi atemerewe kwita umwana izina rimeze nk’irye ku kigero cya 100%, cyangwa izina rishobora kumutesha agaciro.

Ikindi kandi, umubare w’abana bandikishirijwe igihe bakivuka wazamutse ugera kuri 99.1% mu 2024, uvuye kuri 98.5% mu 2023, bigaragaza intambwe ikomeye mu kubahiriza uburenganzira bw’umwana kuva akivuka.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.