Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède, Dr. Diane Gashumba yagaragarije Guverinoma ya Suède ko u Rwanda rufite uburenganzira busesuye bwo kwirindira umutekano no kuwurindira abaturage barwo, kuko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamaze kwerura ko ifatanyije na FDLR mu mugambi wo kugaba ibitero ku Rwanda.
Bikubiye mu itangazo ambasade y’u Rwanda yasohoye ku wa 27 Gashyantare 2025 nyuma y’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Suède ihamagaje Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu ngo atange ibisobanuro ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibisubizo Amb. Dr. Gashumba yahaye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Suède, bigaragaza ko u Rwanda rwashyize ingamba z’ubwirinzi ku mipaka yarwo na RDC kuko muri kilometero ebyiri mu Burasirazuba bw’iki gihugu hari umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, ufatanya n’ingabo za FARDC guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ati “Ingabo z’u Rwanda n’Umugaba w’Ikirenga ni bo bonyine bashobora kugena ingamba zakwifashishwa mu kurinda umutekano w’Abanyarwanda by’umwihariko mu gihe ibiwuhungabanya biri muri kilometero ebyiri gusa uvuye ku mupaka.”
Yagaragaje ko ibyemezo by’u Rwanda byo kwirindira umutekano ari nk’ibyafashwe n’ibindi bihugu mu bihe bitandukanye birimo na Suède yigeze gushyiraho ingamba z’ubwirinzi mu gihe yari ifite ikibazo cy’umutekano muke yatezwaga n’ibihugu bituranyi.
Dr. Gashumba yasobanuye ko ibihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi bidafitanye amateka y’ubukoloni n’u Rwanda, bityo bitagakwiye kwifatanya n’u Bubiligi bwagize uruhare rukomeye mu bibazo byugarije akarere kuko nta n’izindi nyungu zijyanye n’umutungo kamere bihakurikiye.
Raporo zitandukanye zirimo n’iya Loni zagaragaje kenshi ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorana n’ingabo za FARDC, ndetse mu bihe byashize hiyongereyeho n’iza SAMIRDC, Abarundi, abacanshuro b’Abanyaburayi, n’indi mitwe nka Wazalendo.
Ati “Umuryango mpuzamahanga harimo na Suède uzi neza ikibazo FDLR iteje, harimo n’ibitero iheruka kugaba mu Rwanda mu 2022. Nubwo ibi bizwi, Suède yanze kwamagana mu buryo bwemewe n’amategeko ubufatanye bwa FDLR na FARDC. Kubera iki?”
Yasobanuye ko kuba umuryango mpuzamahanga waratereye agati mu ryinyo ukanga gukemura ikibazo cy’intambara n’imvugo zibiba urwango byatangijwe na Guverinoma ya RDC, byatumye ikibazo kirushaho gukomera.
Mu mpera za Mutarama 2025 ubwo umutwe wa M23 wigaruriraga umujyi wa Goma n’ibice byinshi by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ibihumbi by’impunzi byerekeje mu Rwanda, harimo n’abakozi b’amashami ya Loni hamwe n’abacanshuro b’Abanyaburayi 290 bafatiwe ku rugamba bahabwa inzira yo guhunga banyuze mu Rwanda.
Ati “Kuba Suède yaricecekeye ku kibazo cya RDC yinjije abacanshuro b’Abanyaburayi mu ntambara na byo byibazwaho.”
U Rwanda rusanga Suède ikwiye kubaha no gushyigikira ubuhuza n’ibiganiro byashyizweho n’abakuru b’ibihugu bya Afurika, bwanemejwe n’inama y’imiryango ya EAC na SADC hamwe na Afurika Yunze Ubumwe.
Dr. Gashumba yahamije ko u Rwanda rushyize imbere gahunda zo gucunga umutekano ku mipaka yarwo no kurangiza burundu ikibazo cy’intambara zishingiye ku moko zimaze igihe mu karere.
Ati “Intambara zitizwa umurindi na Guverinoma ya RDC idashoboye kuyobora igihugu n’umuryango mpuzamahanga utagira icyo ukora ntibigishoboye kwihanganirwa na gato.”
