Televiziyo y’Igihugu ya Iran yatangaje ko ijoro rishyira ku wa Mbere, ingabo z’igihugu cya Iran zashoboye guhagarika ibisasu byari bigamije kugaba igitero ku ruganda rutunganya uranium muri Iran rwa Natanz .
Nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru bya Mehr News Agency, abasirikare bashinzwe umutekano w’akarere ka Isfahan bakoze ibikorwa byo kurinda akagace ibitero by’umwanzi kugeza mu gitondo cyo kuruyu wa Mbere. Muri ibyo bikorwa, humvikanye n’impuruza z’ibisasu no kurasana bikomeye no mu mujyi wa Najafabad uri hafi aho. Abaturage baho batangaje ko iryo turika ryaturutse ku ikoreshwa rya sisitemu za gisirikare zishinzwe guhangana n’ibitero byo mu kirere.
Mu masaha ya kare cyane ku wa Mbere, misile za Iran zarashwe ku mijyi itandukanye ya Israel, zihitana abantu nibura umunani ndetse abarenga 100 barakomereka, nk’uko byemejwe n’ingabo za Israel.aba biyongereye ku bandi bantu 13 bamaze kwicwa guhera ku wa Gatanu, bituma umubare w’abahitanywe n’iyi mirwano mu gihugu cya Israel ugera kuri 21.
Ibiro bya Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika biri muri Tel Aviv byatangaje ko ibisasu bya Iran byaguye hafi y’aho, bikangiza ibice bimwe na bimwe by’aho bikorera, ariko ntihagire umukozi wa Amerika ukomereka, nk’uko byemejwe na Ambasaderi Mike Huckabee. Gusa, ambasade ndetse n’ibiro bya Amerika biri muri Israel byafunzwe by’agateganyo ku wa Mbere, mu gihe irindi tegeko ryo kuguma mu ngo (shelter-in-place) ryari rikiri mo kubahirizwa.
Raporo y’ikinyamakuru The Wall Street Journal, ishingiye ku makuru yemejwe n’abategetsi ba Israel ndetse n’abahagarariye inzego mpuzamahanga, ivuga ko ibitero Israel yagabye ku ruganda rwa Natanz bishobora kuba byangije bikomeye igice cyurwo ruganda kugice cyo mu butaka (cyitwa underground enrichment facility). Uru ruganda rukaba rufite akamaro kanini mu gutunganya uranium Iran ikenera.
Umuyobozi umwe wo muri Israel yabwiye icyo kinyamakuru ko hari ibimenyetso by’ibanze byerekana ko igice cy’urwo ruganda kiri mu butaka cyaba cyarasenyutse burundu, nubwo hakenewe andi masuzuma yisumbuyeho. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku ngufu za kirimbuzi (IAEA) ryatangaje ko kubura k’umuriro mu ruganda rwa Natanz bishobora kuba byangije zimwe muri centrifuges 14,000, ibikoresho bikoreshwa mu gutunganya uranium, bikaba bishobora kwangirika byoroshye .