Ambasade ya Repubulika ya Sudani y’Epfo muri Kenya yafunzwe, nyuma y’uko itabashije kwishyura ubukode bw’amezi menshi.
Abakozi b’iyi ambasade babwiye Radio Tamazuj yo Sudani y’Epfo, ko yafunzwe ku wa Gatanu, tariki ya 7 Ugushyingo, biturutse ku cyemezo cya nyir’inzu, wavuze ko afitiwe amadeni y’ubukode amaze igihe atishyurwa.
Umwe mu bakozi b’iyi ambasade yagize ati “Nyir’inzu yaje ku wa Gatanu afunga inyubako zose za ambasade. Bizaguma bimeze gutyo kugeza igihe Guverinoma iri i Juba izabigiraho uruhare.”
Yakomeje avuga ko ambasade imaze hafi umwaka wose itishyura ubukode, kandi ubukode bwa buri kwezi bungana na 1,2 miliyoni Ksh (arenga miliyoni 13 Frw).
Ambasade ya Sudani y’Epfo iherereye mu gace ka Kilimani mu Mujyi wa Nairobi. Ikorera muri Kenya kuva iki gihugu cyabona ubwigenge mu 2011.
Amakuru avuga ko Ambasaderi wa Sudani y’Epfo muri Kenya, Anthony Louis Kon, muri iki gihe ari i Juba ategereje amabwiriza mashya ava muri guverinoma ye.
Iyi ambasade ifunzwe mu gihe hashize amezi abiri gusa Perezida Salva Kiir atanze amabwiriza yo kugabanya abakozi bakorera muri za ambasade n’ibiro bihagarariye igihugu mu mahanga, hagamijwe kugabanya amafaranga akoreshwa n’izo nzego za dipolomasi.
Nyuma y’ifungwa ry’iyi ambasade, abayobozi b’imiryango itegamiye kuri Leta muri Sudani y’Epfo bagaragaje ko ari ibintu biteye isoni, basaba guverinoma kugira icyo ikora ngo ambasade yongere gukora.