Ambasaderi mushya w’u Rwanda mu muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yashyikirije Umunyamabanga Mukuru w’Uriya muryango impapuro zimwemerera kuwuhagarariramo u Rwanda.
Ku wa Kane tariki ya 22 ni bwo Amb. Martin Ngoga yashyikirije Antonio Guterres impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Loni.
Yabwiye Gutteres ati: “Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yanyemereye kuba Ambasaderi ndetse n’intumwa y’u Rwanda mu muryango w’Abibumbye. Ngushyikirije intashyo ya Perezida, Guverinoma ndetse n’abaturage b’u Rwanda.”
Amb. Ngoga kandi yabwiye Gutteres ko afite umurava wo gukorana na we ndetse na buri wese wo mu muryango mugari wa Loni, ndetse no kuganira na bo mu buryo bwubaka mu rwego rwo guteza imbere ibitekerezo basangiye.
Amb. Martin Ngoga yari asanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu bya Kenya na Somalia.
Mbere yo guhabwa izi nshingano Ngoga yanakoze izindi zitandukanye, zirimo kuba Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda ndetse no kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA).
Uyu mugabo kandi kuva muri 2017 ni Umuyobozi wa Komite ishinzwe kugenzura Imyitwarire mu mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi, FIFA.
Amb. Martin Ngoga yasimbuye ku nshingano zo guhagararira u Rwanda muri Loni Amb. Rwamucyo Ernest wazivanwemo muri Werurwe uyu mwaka.
Byitezwe ko Rwamucyo ari we ushobora kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya na Somalia.