Ambasaderi wa Palestine mu Muryango w’Abibumbye yafashwe n’ikiniga ararira ubwo yari mu Nteko ya Loni, avuga ko ibintu bikomeje kuba bibi muri Gaza.

Ambasaderi Riyad Mansour yashinje umuryango mpuzamahanga gutererana Abanya-Palestine, kugeza no ku bana bari kwicwa.

Ati “Mfite abuzukuru. Nzi icyo abana basobanuye ku miryango yabo kandi kureba uko Abanya-Palestine babayeho tukaba tudafite umutima wo kugira icyo dukora birenze ibyo umuntu yakwihanganira.”

 

Ubwo yavugaga aya magambo, yakubitaga ku meza yari yicayeho, ikiniga cyamwishe, amarira yazenze mu maso ye.

Yamaganye ibitero bigabwa ku baturage b’inzirakarengane, yaba Abanya-Palestine cyangwa Abanya-Israël, ariko anenga bikomeye ibyo yise “ubusumbane mu buryo isi ibifata”.

 

 

Ati “Nta na kimwe cyasobanura ibitero ku basivile.. turi abantu. Dutewe ishema no kuba Abanya-Palestine. Dukwiriye gufatwa kimwe nk’abandi bose.”

Yavuze ko ubuzima Abanya-Palestine babayemo uyu munsi bwirengagizwa n’Isi yose, ko abantu bahitamo ibyo bareba, bakirengagiza abari gukora ibikorwa bibi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.