Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Mathilde Mukantabana yagiranye ibiganiro na mugenzi we Eric Kneedler, ureberera inyungu z’Amerika mu Rwanda. Ni ibiganiro byabaye kuwa 20 Kanama 2023 nk’uko bigaragara ku rukuta rwa twitter ya Ambasaderi Mukantabana.
Ibiganiro bagiranye byibanze ku nyungu z’ibihugu byombi ndetse n’ibikwiye gukorwa mu gukomeza umubano usanzwe. U Rwanda na Leta zunze Ubumwe z’Amerika bisanganwe umubano mwiza, dore ko aba bombi baganiriye nyuma y’uko minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’icyo gihugu, Antony Blinken agiranye ikiganiro kuri terefone na perezida Kagame baganira ku mutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo.
Muri 2021, Leta zunze ubumwe z’Amerika zahaye u Rwanda inkunga ya Miliyoni 147 z’amadorari yo guteza imbere inzego zitandukanye. Mu myaka ine ishize zatanze miliyoni 116 zo guteza imbere urwego rw’ubuzima.