Ambulance 5 gusa ni zo zikora mu bigo nderabuzima 17 byo mu karere ka Nyanza

Abakenera serivisi z’imbangukiragutabara zibavana mu bitaro byo mu karere ka Nyanza by’umwihariko abagore batwite, bavuga ko zitinda kubageraho bikaba bishobora kubagiraho ingaruka zirimo n’urupfu. Iyo ugeze ku bitaro bya Nyanza ugira ngo imbangukiragutabara zabuze akazi kuko usanga izigera ku 9 ziparitse, wazegera ukabona ko zimaze iminsi zidakora ahubwo zarapfuye, ibi bikagira ingaruka ku baturage.

Mushimiyimana Sophie yageze muri ibi bitaro bya Nyanza kuri uyu wa 7 Nyakanga 2023, ariko ahagera umwana yamaze kwicara mu nda n’amazi yamushizemo kubwo kuhagera atinze. Yari aturutse mu kigo nderabuzima cya Nyamure mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza. Uyu mubyeyi kimwe n’abandi, bavuga ko kutabonera ibangukiragutabara ku gihe bibagiraho ingaruka zishobora no kubaviramo urupfu.

Umuyobozi w’ibitaro by’akarere ka Nyanza SP Dr. Nkundibiza Samuel, avuga ko bitewe n’uko abakenera serivisi z’imbangukiragutabara ari benshi kandi izo bafite zikora ari 5 gusa mu bigo nderabuzima 17 bituma abaturage babona ko bahabwa serivisi itanoze. Avuga ko harimo gukorwa ubuvugizi ku nzego zinyuranye kugira ngo babe bahabwa imbangukiragutabara nshya.

Ku kibazo cy’imbangukiragutabara 9 ziparitse ku bitaro zapfuye, avuga ko zatejwe cyamunara zitegereje abazaza kuzitwara. Iyi zone y’ibitaro bya Nyanza ifite ibigonderabuzima 17 hakiyongeraho ibitaro bya Nyanza, bifite imbangukiragutabara 5 gusa harimo 3 zikorera ku rwego rw’ibitaro n’izindi 2 zitanga ubutabazi ku bigo nderabuzima 17.

Ibi bitaro byakira abarwayi batandukanye, harimo abataha n’abaguma mu bitaro bari hagati y’ibihumbi 4 na 5 mu kwezi. SRC: RBA

Inkuru Wasoma:  U Rwanda uruvamo ntirukuvamo- Perezida Kagame

Inkuru Wasoma:  RIB yataye muri yombi umugabo umaze imyaka 30 yihisha ubutabera ku cyaha cya Jenoside akekwaho

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved