Minisitiri w’Ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pete Hegseth, yategetse igisirikare cy’igihugu kugabanya umubare w’Abajenerali n’abandi basirikare bakuru.

 

Muri aya mavugurura biteganyijwe ko Amerika izagabanya Abajenerali bafite inyenyeri enye ku kigero cya 20%. Amerika isanganywe abasirikare bo muri iki cyiciro 37.

 

Hegseth yavuze ko iri tegeko rigamije kuvanaho imyanya y’ubuyobozi yisubiramo no kunoza imikorere y’ingabo.

Uyu mugabo yari asanzwe azwiho kutemeranya n’uburyo igisirikare cya Amerika cyitwara aho yigeze gutangaza ko abagera kuri kimwe cya gatatu cy’abayobozi bakuru “bagize uruhare mu gutuma igisirikare gikurwa mu murongo wacyo kigashyirwa muri politiki.”

 

Yagize ati “Hari abayobozi benshi bakurikiza amategeko atariyo, kugira ngo bashimishe abanyapolitiki bo muri Washington kugira ngo bazamurwe mu ntera.”

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.