Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yavuze ko raporo z’Igihugu cye zigaragaza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza bashobora kuba batera inkunga ibikorwa by’iterabwoba muri Syria.
Yagaragaje ko hari raporo z’u Burusiya zigaragaza ko ibyo bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bishobora kuba biri inyuma y’abakora ibikorwa by’iterabwoba by’abashamikiye ku mutwe wa Al-Qaeda ukorera muri Syria.
Uwo mutwe ni Hayat Tahrir-al-Sham (HTS) wabanje kumenyekana nk’umutwe wa Jabhat al-Nusra, uherutse kugaba ibitero bitunguranye mu cyumweru gishize, unafata imijyi ya Aleppo na Hama uri icyo gihugu.
Ubwo umunyamakuru w’Umunyamerika, Carlosn Tucker, yagiranaga na Sergey Lavrov, yamubajije uwo bakeka ko yaba yarateye inkunga uwo mutwe, asubiza ko harimo Amerika n’u Bwongereza.
Ati “Ni byo, dufite amwe mu makuru, amakuru ari kugenda avugwa hirya no hino agaragaza ko muri abo harimo Abanyamerika n’Abongereza. Abantu bamwe bavuga ko Israel yaba ifite inyungu muri icyo gitero. Ni umukino ugoye kuwusobanukirwa kuko hari benshi bawurimo.”
Yongeye gusobanura ko u Burusiya, Iran na Turikiya byari byasabye agahenge muri 2017.
Yemeje ko ibikorwa bikwiye kuba bikorwa mu nyungu z’abanya-Syria kugira ngo bahurize hamwe birinda ko amacakubiri yafata indi ntera.
Lavrov yashinje abanyamerika gushaka kungukira muri ayo makimbirane binyuze mu kubona ingano n’ibikomoka kuri peteroli mu gace ko mu Burasirazuba bwa Syria.
Yashimangiye ko bifuza kuganira n’abafatanyabikorwa bose mu rwego rwo guhagarika burundu inkunga iyo ari yo yose ihabwa imitwe y’iterabwoba muri ako gace.