Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishaka ko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, ategura amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko, bitarenze impera z’uyu mwaka.
Iki cyemezo cya Amerika bivugwa ko cyagarutsweho mu nama Keith Kellogg usanzwe ari intumwa yihariye ya Trump ku birebana n’intambara ya Ukraine n’u Burusiya, yagiranye n’abandi bakozi bo muri White House.
Amatora ya Perezida n’ay’Abadepite muri Ukraine yari ateganyijwe kuba hagati y’Ukwakira 2023 na Mutarama 2024, gusa ntabwo yabaye nyuma y’aho Zelensky atangaje ko igihugu cye kiri mu ntambara.
Keith Kellogg yatangaje ko ibihugu bigendera kuri demokarasi bitabuzwa gutegura amatora n’uko biri mu ntambara.
Ati “Ibihugu byinshi bigendera kuri demokarasi bikora amatora mu gihe cy’intambara. Ntekereza ko ari ngombwa kubikora. Ntekereza ko ari byiza kuri demokarasi. Ubwo nibwo buryo bwiza bwa demokarasi ihamye, kuko ushobora kugira abantu benshi bashobora kwiyamamariza kuyobora.”
Ibi bitangajwe nyuma y’aho Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin aherutse gutangaza ko nta biganiro azagirana na Zelensky cyangwa ngo asinye ku masezerano y’amahoro nka Perezida wa Ukraine kuko manda ye yarangiye muri Gicurasi 2024, ashimangira ko ubu ayobora binyuranyije n’amategeko.
Reuters yatangaje ko ibyatangajwe na Putin biri mu mpamvu Amerika ishobora gusaba Zelensky gukora amatora kugira ngo byoroshye ibiganiro by’amahoro hagati y’u Burusiya na Ukraine.