banner

Amerika ntigishaka Perezida Zelensky ku butegetsi

Umujyanama wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu by’umutekano, Mike Waltz, yatangaje ko Amerika ibona Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, atagikwiriye kuyobora igihugu hagendewe ku bihe kirimo.

Uyu muyobozi yabigarutseho nyuma y’ibiganiro Perezida Zelensky yagiranye na Perezida Donald Trump hamwe na Visi Perezida Jd Vance bagiriye muri White House ku wa 28 Gashyantare 2025 bigasozwa imburagihe kubera intonganya zabiranze.

Mike Waltz ubwo yaganiraga na CNN ku wa 2 Werurwe 2025, yavuze ko yabonye Perezida Zelensky atiteguye ibiganiro bigamije kugarura amahoro muri Ukraine.

Ati “Ntibisobanutse neza nyuma y’ibiganiro twabonye, niba Perezida Zelensky yiteguye ibiganiro n’ubwumvikane bwo guhagarika iyi ntambara.”

Yagaragaje ko icyifuzo cya Perezida Trump ari uko Ukraine n’u Burusiya byombi bigomba kugira ibyo byemera kugira ngo intambara ihagarare.

Inkuru Wasoma:  Zelensky yamaganye abashaka ko ava ku butegetsi

Umunyamakuru yongeye kumubaza niba White House yifuza ko Zelensky yava ku butegetsi, Waltz ahita avuga ati “Dukeneye umuyobozi ushobora kugirana amasezerano natwe, n’u Burusiya yo guhagarika iyi ntambara.”

“Bimaze kugaragara ko Zelensky ashobora kuba afite impamvu ze bwite cyangwa iza politiki zituma atifuza guhagarika imirwano mu gihugu cye, kandi ntekereza ko ari ikibazo rwose.”

Nyuma y’intonganya zabereye muri White House hagati ya Trump na Zelensky, Amerika yahise isohora itsinda rya Perezida wa Ukraine n’amasezerano ku bijyanye n’umutungo kamere yari yitezwe adasinywe, Trump avuga ko bazahagaruka ari uko Perezida Zelensky yiteguye ibiganiro.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!