Br. Gen Andrew Nyamvumba,umusirikare mu ngabo z’u Rwanda, RDF, yafatiwe ibihano na Leta zunze ubumwe z’Amerika zimushinja kugira uruhare mu kwenyegeza amakimbirane mu Burasirazuba bwa Kongo. Mu itangazo ryasohowe n’ishami ry’Amerika rishinzwe iby’imari, ryashinjije Br. Gen Nyamvumba kugaba igitero muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Ko ‘mu ntangiriro za 2023 yayoboye Diviziyo ya gatatu (y’Ingabo z’u Rwanda) binjira ku butaka bwa RDC, bafatanije n’abarwanyi bwa M23 batera ibirindiro ndetse n’ibigo bya gisirikare bya FARDC.’ Amerika ivuga ko ibyo bitero byaguyemo abasirikare benshi ba Kongo.
Mu bantu batandatu Amerika yafatiye ibihano harimo kandi Col. Bernard Byamungu uri mu basirikare bakuru ba M23, umutwe u Rwanda rumaze igihe rushinjwa guha ubufasha. Col. Byamungu yinjiye muri M23 mu mwaka ushize acitse igisirikare cya Kongo FARDC.
Abo Amerika ifatira ibihano ibakumira kwinjira ku butaka bwayo, igafatira n’imitungo bahafite. Amerika ivuga ko iri ku ruhande rw’abasivile b’abanye-Congo by’umwihariko bagizweho ingaruka n’amakimbirane amaze igihe mu burasirazuba bwa Kongo.