banner

Amerika yagaragaje icyifuzo gikomeye ifite ku Rwanda na Congo ku makimbirane bifitanye

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukora ibishoboka byose, bigasubira inyuma biva mu gisa nk’umuryango ubyinjiza mu ntambara yeruye birimo, byabanjirijwe no guterana amagambo bitana ba mwana ku mpande zombi.

Amerika yatanze iki cyifuzo mu ijoro ryacyeye ubwo i New York hari hateraniye inama y’akanama k’umutekano ka Loni. Ibi bije bikurikiye imvugo za bamwe mu bayobozi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo badahwema kugaragaza ko babonye agahenge batera u Rwanda bagakuraho ubutegetsi bwarwo, nyamara abayobozi b’u Rwanda bakababwira ko bidashoboka.

Nko mu minsi ishize Leta y’u Rwanda iheruka gutanga integuza y’uko yafashe ingamba zijyanye no kurinda ikirere cyarwo ndetse n’izo guhangana n’indege z’intambara z’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), mu gihe zaba zigabye ibitero ku Rwanda cyangwa se barashe u Rwanda bari i Goma nk’uko byatangajwe na Perezida w’iki gihugu, Tshisekedi.

Kuri ubu hari impungenge z’uko hashobora kubaho intambara yereye hagati y’ibi bihugu kuko u Rwanda rwatangaje ibi rusubiza abayobozi ku rwego rwa Politiki n’aba gisirikare muri RDC barimo na Perezida Félix Tshisekedi bigamba ko bazatera u Rwanda ndetse bagakuraho Guverinoma yarwo ku mbaraga.

Muri iyi nama yabereye i New York mu ijoro ryakeye, Amb. Robert Wood yasabye ko u Rwanda na RD Congo bigomba gusubira inyuma biva mu muryango ubyinjiza mu ntambara birimo, ndetse avuga ko izi mpande zombi ziri mu makimbirane zigomba gusubukura byihuse gahunda y’ibiganiro bya Nairobi na Luanda.

Uyu mudipolomate yagize ati “Izo ngufu za dipolomasi zo mu karere ni yo nzira yonyine iganisha ku gisubizo cyaganiriweho ndetse n’amahoro arambye, bitandukanye n’iza gisirikare.”

Inkuru Wasoma:  Gitifu akurikiranweho kunyereza amafaranga y’abasenyewe n’ibiza

U Rwanda na RDC bimaze umwaka n’igice urenga birebena ay’ingwe, bijyanye n’ibirego buri ruhande rushinja urundi kuko Kinshasa ishinja Kigali kuba ari yo iha ubufasha umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwayo, gusa u Rwanda na rwo rukayishinja gufasha no kugirana imikoranire n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amerika yagize iti “U Rwanda rugomba guhagarika ubufasha bwarwo kuri M23. Rugomba kandi kuvana Ingabo zarwo ku butaka bwa RDC kandi rukanahavana bwangu missile zirasirwa ku butaka amakuru yizewe yerekana ko zarashe zibigambiriye indege za MONUSCO.”

Yakomeje igira iti “Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntizahwemye kwamagana ubufatanye buri hagati y’abagize Ingabo za Congo n’imitwe yitwaje intwaro yahanwe na Loni na Amerika, irimo uwa FDLR, irimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.”

“Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igomba guhagarika byihuse ubufasha bwayo kuri FDLR ndetse n’imikoranire ifitanye na yo. Turamagana umutwe wose ubiba ingengabitekerezo ya Jenoside kandi twemera ko FDLR ari ikibazo gikomeye ku mutekano w’u Rwanda.”

Muri iyi nama kandi Amerika yasabye u Rwanda na RD Cogo gufata iya mbere mu gukora ibikorwa bibafasha kubaka icyizere hagati y’ibi bihugu byombi, ndetse bigakemura byihuse amakimbirane bafitanye aturuka ku kwitana ba mwana ku mpande zombi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved